Buri wa Gatanu usoza ukwezi, Umuryango utegamiye kuri Leta OHODI (One Help One Direction
Ihumure) utegura Murinjye Community Flydei, ijoro ry’ubusabane, kumenyana, gusangira, gutarama ku bantu bose.
Ni ijoro rya FLYDEI ririmo kwidagadura, kwicara ku muriro abantu baganira, bamenyana, gusiga
amarangi abana, imikino itandukanye, kuririmba no kubyina imiziki itandukanye, kugaragaza impano
mu kuririmba no kubyina, gusetsa n’ibindi.
OHODI ni umuryango ufasha abana kugira umubano mwiza n’imiryango yabo, gufasha abana kugira
icyizere cy’ubuzima, gufasha ababyeyi kubana neza n’abana babo. Aba ari umwanya wo kwerekana,
gusobanura ibyo bakora, kunguka inshuti n’abafatanyabikorwa.
Umwanya mwiza wo kugura bimwe mu bintu bikorwa na OHODI, harimo; imyenda, ibikapu, imitako,
inkweto n’ibindi. Iyo uguze ikintu ugabanyirizwa 20% kandi ukaba uteye inkunga ibikorwa byabo.
Abanyamirambo cyangwa abavuye ahandi hose bemerewe kuza muri iryo joro.
Kwinjira ni amafaranga 2000 (Ukabasha kuryamo 1000).
Ukorera mu Kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. KN9 av 28.
Umuhanda munini umanuka ahazwi nko kuri ERP!