Nkuko byasohotse mu itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda yo kuwa 04/06/2003.
Icyatsi gisobanura “icyizere cy’Abanyarwanda”
Umuhondo usobanura “iterambere ry’ubukungu biturutse ku mbaraga z’Abanyarwanda”
Ubururu busobanura “amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda”.
Izuba rifite imirasire isa na zahabu bisobanura “urumuri rumanukira ku Banyarwanda n’abatuye u Rwanda nta vangura, binavuze gukorera hamwe no gukorera mu mucyo ndetse no kurwanya ubujiji”.
Imvano: www.kigalitoday.com