Intara y’uburengerazuba yashyizweho n’itegeko No.29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena imitegekere y’inzego z’igihugu, ryavuguruwe mu itegeko No.14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imituganyirize n’imikorere by’intara .
- Intara imwe mu ntara enye n’umujyi wa Kigali zigize u Rwanda.
- Intara y’uburengerazuba ihana imbibi mu Majyaruguru yayo n’Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda n’igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Intara y’uburengerazuba ihana imbibi mu burasirazuba bwayo n’Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda
- Intara y’uburengerazuba ihana imbibi mu majyepfo yayo n’igihugu cy’u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Intara y’uburengerazuba ihana imbibi mu burengerazuba bwayo n’igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Ikicaro gikuru cy’intara kiri I Karongi mu Murenge wa Bwishyura kuva mu mwaka wa 2006.
- Intara y’Uburengerazuba ifite ubuso bwa km2 5882.
8. Intara y’uburengerazuba igizwe n’uturere 7:
- Akarere ka Karongi
- Akarere ka Ngororero
- Akarere ka Nyabihu
- Akarere ka Nyamasheke
- Akarere ka Rubavu
- Akarere ka Rusizi
- Akarere ka Rutsiro
- 9.Intara y’uburengerazuba igizwe imirenge 96, utugari 538 n’imidugudu 3612.
- 10.Intara y’Uburengerazuba yagiyeho ihuza icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, kibuye, Cyangungu n;igice cy’iyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.
Imvano iterinete(website western Province)