BURKINA FASO; URUBYIRUKO RW’AFURIKA RWIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IMIRAGE Y’ISI MURI AFURIKA

December 21, 2023

Tariki ya 5 Gicurasi buri mwaka aba ari umunsi mpuzamahanga w’imirage y’isi  muri  Afurika,ni kuri iyo tariki mu mujyi wa Gaoua muri Burkina Faso urubyiruko ruvuye mu bihugu bigera  kuri 23 by’afurika (Algerie, Burundi, Burkina Faso, Cameroun, Congo (Brazaville  na  Kinshasa),Tchad, Rwanda, Togo, Benin, Madagascar,….. bifatanyije  n’abandi mu kwizihiza uwo munsi mukuru.

Ni umunsi mukuru wahuriranye no gusoza ihururiro (Forum) ry’urubyiruko rw’Afurika ryari rimaze iminsi igera ku byumweru bibiri ribera muri uwo mujyi wa Gaoua & Loropéni.

Ni ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’umuco, ubugeni n’ubukerarugendo (Ministère de la Culture,des Arts et du Tourisme) Bwana Tahirou BARRY, uhagarariye  Minisiteri y’amashuli makuru, ubushakashatsi  no guhanga udushya , umuyobozi wungirije muri UNESCO ushinzwe imirage  Bwana Lazare ELOUNDOU wabanje kujya gusura umurage w’isi wa Ruines de Loropéni muri icyo gitondo, uhagarariye  Fonds pour le Patrimoine Mondial africain Bwana  Varissou SOUAYIBOU n’abandi bayobozi batandukanye ,abashakashatsi, abarimu ndetse n’abo mu nzego z’akarere n’intara y’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Burkina Faso.

Bose bishimiye akamaro kuwo munsi  mukuru  ko utuma abanyafurika batekereza ku mirage yabo,uko bayifata beza nuko bayimenyekanisha.

Umunsi mukuru washyizweho muri 2015 kugirango bashishikarize abanyafurika kumenya,gusura,kusigasira imirage yabo. Muri 2016 habaye ihuriro ry’urubyiruko rwo mubihugu bikoresha icyongereza yabereye muri Afurika yepfo i Robben Island , uyu  mwaka 2017  nibwo habaye ihuriro rya mbere ry’urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha igifaransa.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri urubyiruko rwize ibintu bitandukanye ku imirage y’Isi na Afurika ku nsanganyamatsiko igira iti:Kongera imikorere y’urubyiruko mu kumenyekanisha no kurinda imirage y’Afurika (Accroitre l’implication des jeunes dans la promotion et la protection des patrimoines africains).

Mu kumenya uruhare rw’uburyiruko rw’Afurika  mu kurinda no kumenyekanisha imirage y’ibihugu byabo ndetse na Afurika muri rusange.

Abantu batandukanye bigishije urubyiruko ibyerekeranye n’imirage muri rusange harimo n’u bukerarugendo, mu nzu ndangamurage (Musée), Imikorere ya  Komisiyo ya UNESCO mu bihugu bitandukanye, abahagarariye ICOMOS,IUCN,ICCROM na AU.

Ines Yousfi  ushizwe gahunda y’amasomo y’urubyiruko muri UNESCO yasobanuye imirage y’isi muri rusange,ibibazo igira,uko bakwiriye kuyirinda gahunda ziriho zo kuyirinda, kwandikisha umurage kurutonde rw’isi.Ibikorwa by’urubyiruko mu kurinda imirage y’isi nka gahunda y’ubukorerabushake (volontariat) buri mwaka ku mirage itandukanye hirya no hino ku isi. Yibukije ko imirage y’isi igera kuri 17 muri afurika iri mu bibazo.

Nony Lea wari uhagarariye Ikigega cy’imirage y’Afurika (Fonds pour le patrimoine mondial africain ) yasobanuye uko inkunga iboneka, uko ibihugu bitanga inkunga, akamaro kayo, ibikorwa ikora, imbogamizi, imishinga batera inkunga n’ibindi.

Mu bandi batanze ibiganiro harimo na Minisitiri w’amashuli makuru,ubushakashatsi  no guhanga udushya Bwana Alkassoum MAIGA  wavuzeko hakwiriye kujyaho gahunda ihamye yo kwigisha imirage mu mashuli nk’umuco n’amateka.

Umwubatsi akaba n’umwanditsi Madame  Amélie ESSESSE  werekanye  ko imyubakire ikwiriye kugendana n’imirage yacu,yerekana uruhare rw’umugore mu kubaka,yerekanye ibitabo yanditse byafasha abana mu mashuli.Herekanywe uburyo wakoresha  telefone wifashije ikoranabuhanga (application)  ukumenya imirage yo mu gihugu cya Sénégal ku buryo aho waba  uri hose wamenya amakuru yerekeranye na buri site.

Nyuma yaho urubyiruko rwajyaga mu matsinda rukungurana ibitekerezo,bakabaza n’ ibibazo,rukavuga uko rwumva ibintu nuko rubona byagenda,rukunguka ubumenyi.

Urubyiruko rwasuye umurage w’isi  Rwines de Loropéni,umurage umwe uba mu gihugu cya Burukina Faso.urubyiruko rubona uko aho hantu hameze,ibibazo,amateka yaho runatanga n’ibitekerezo byuko barushaho kuharinda no guteza imbere ubukerarugendo .Urubyiruko rwatanze ibitekerezo bitandukanye,rwifuzako hakwiriye kugaragaramo abaturage batuye hafi yaho.,

Urubyiruko,I Loropéni rwasuye umwami  GA aho atuye baganira nawe,bamubaza ibibazo bitandukanye mu buyobozi bwe,harimo nko kwiga kw’abana,uruhare rw’abagore mu buyobozi aho umwami yasobanuyeko abagore bagira uruhare mu byemezo bifatwa,kandi ko abana bajya kwiga,gusa umuntu ibyo yajyamo byose adakwiye gusiga umuco w’abasekuru.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’umunyarwanda Ndahimana Gilbert washinze Umurage Wacu Group mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo no kurinda imirage, amateka,umuco imihango by ‘u Rwanda na Afurika muri rusange. Aho yerekanye uruhare urubyiruko rugira mu kurinda no kumenyekanisha imirage y’igihugu harimo ibitaramo, ibiganiro mu kurinda amateka ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Twabibutsa ko inzibutso za jenoside enye  (Urwa Kigali, Nyamata, Bisesero nurwa Murambi) ziri kurutonde rwizizashyirwa ku mirage y’isi.

Ihuriro ryarangiye urubyiruko rufashe ibyemezo (Déclaration de Loropeni) bikwiriye gushyikirizwa za guverinoma z’ibihugu by’afurika, harimo ibyo rusaba byazashyirwa mu bikorwa kugirango imirage nyafurika isigasirwe, irindwe  ndetse inamenyekane.

Urugero mu bukerarugendo basabye ko:Ibikenewe mu kurinda,gusigasira no kumenyekanisha imirage y’isi ni byinshi.Hakwiriye kuvugurura no kuzamura ubukerarugendo burambye, ibihugu bikoroshya urujya nuruza ku umugabane w’afurika no kuzamura ibikorwa remezo mu kugera ahantu hari imirage y’Afurika.Gukoresha ikoranabuhanga  mu kumenyekanisha umuco no kuzamura ubukerarugendo ku rwego rwo hejuru.

Urubyiruko rwiyemeje kuzashyira mu bikorwa ibyo bamenye, kugira uruhare rugaragara mu kurinda no gushyira mu bikorwa ibyo bize,kumenyekanisha imirage yo mu bihugu byabo, kuyirinda. Rwaniyemeje gukomeza kuba umwe, gukorera hamwe bakazakora ikintu kigaragara mu kurinda imirage y’Afurika.