Hamid Cheriet ni umuhanzi w’umunyaligeriya, wamenyekanye mu ndirimbo z’ijyana yiranga umuco wa Kabyle n’ababeriberi. Ni umuhanzi, umwanditsi, utunganya indirimbo, yari afite ubuhanga bwo gucuranga gitari.
Dore ibintu wamenya kuri Hamid
1. Hamid Cheriet yavutse mu mwaka wa 25 Ukwakira 1949
2. Hamid Cheriet yavukiye I Beni Yenni mu Ntara ya Tizi Ouzou mu gihugu cya Algeria
3. Hamid Cheriet yafashe izina ry’ubuhanzi rya Idir cyangwa Yidir
4. Indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo A Vava Inouva
5. Indirimbo ze zatangiye kumenyekana mu myaka ya za 1970
6. Idir yabaye ambasaderi w’umuco wa Kabyle na Berbère
7. Idir yaririmbaga mu jyana ya Pop, Fusion, Ijyana Gakondo ya Kabyle.
8. Idir yagiye mu Bufaransa mu 1975
9. Idiri yasohoye Alubumu 9
10. Idir yasohoye Alubumu ya mbere mu 1976
11. Idir yasohoye Alubumu ya nyuma mu 2017
12. Idir yamaze igihe kigera ku myaka 44 (1976-2020) mu mwuga w’ubuhanzi.
13.. Idir yitabye Imana tariki ya 2 Gicurasi 2020
14. Idir yapfiriye mu gihugu cy’ubufaransa
15. Idir yapfuye afite imyaka 70.