Irimbi ry’Abami b’Abaganda rya Kasubi (Kasubi Tombs) ryavankwe ku rutonde rw’imirage y’isi yo muri Afurika ifite ibibazo kubera kongera kuwusana, kuwuvugurura byakozwe neza n’abagande.
Mu mwaka wa 2010, imva z’abami bo muri Uganda warangiritse bikomeye biturutse ku nkongi y’umuriro.
Audrey Azoulay ,Umuyobozi mukuri wa UNESCO yavuzeko: << kongera ku wubaka ni imbaraga zo gukorera hamwe. Harimo ubuyobozi bwa Uganda, abagade bakora mu mirage, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagize umutima wo kugera ku ntsinzi. Kandi ibi ni ninkuru nziza ku isi hose, ku intego imwe ku mirage yo muri Afurika igaragara neza ku rutonde rw’imirage y’isi.>>
World Heritage Committee yasabye ko habaho kongera kubaka inzu y’ibanze bashyinguragamo, (Muzibu Azaala Mpanga), kuvugurura inzu y’abahacunga (Bujjabukala) no gushyiraho ibintu birinda inkongi bigezweho, guha amahugurwa yo kuzimya umuriro agezweho abakorerabushake b’abaturage mu rwego rwo kwirinda ibyago nk’ibyabayeho.
Muri iyo nama abagande bari bayobowe na Minisitiri w’Intebe,(Katikkiro) Charles Mayiga w’Ubwami bw’Abagande.
Irimbi ry’Abami b’Abaganda rya Kasubi (Kasubi Tombs) washyizwe mu mirage y’isi mu mwaka wa 2001.
Ifoto (UNESCO)