1. Le Soleil se souvient
Igitabo cyasohotse tariki ya 9/Mutarama/2024 muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, cyanditswe n’umunyarwandakazi Safari Claire. ………………….Ahantu hamwe mu burengerazuba bw’u Rwanda, inshuti ebyiri zo mu buto, zari zifite ubwoko butandukanye, zanyuze muri bihe bikomeye muri icyo gihe cy’amabyiruka yabo. Umwe mu buroko undi yaracitse ku icumu….Nyuma y’imyaka 25 y’ubwo bwicanyi, uwacitse ku icumu yagihe icyifuzo kimwe ; kongera kubona inshuti ye yo mu bwana ku mubaza uruhare rwe muri jenoside. Ese azamufungurira umutima amubwire ibyabaye ? Ese ubu nshuti bwabo buzongera bubeho ?……………………………..
Yavukiye mu Rwanda, Claire Safari, yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kuva mu mwaka wa 1998, aba muri Quebec, yahigiye amasomo , ahakora ibikorwa kuva mu mwaka myinshi, aba hafi y’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.
Kuva tariki ya 7 Mata 1994 ni itariki yitangizwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mu gihe cy’iminsi 100, igihugu cy’imisozi igihumbi cyagiye mu bibazo bitumvikana ; imiryango y’abatutsi yarishwe, inzirakarengane ziricwa.
2.Igitabo Mapping of Choices
Igitabo cyasohotse tariki ya 19 Mutarama 2024 muri Kigali Public Library ni igitabo cyanditswe na Fred Mugisha. Muri iki gitabo umwanditsi agaragaza ko iherezo ry’ikintu rituruka mu ntangiro zacyo. Umuntu aba akwiriye kwitondera amahitamo ye kubera ashobora kugira ingaruka ku iherezo ryayo.
Umwanditsi Fred Mugisha asanzwe azwi mu bikorwa by’ubwubatsi, yanditse iki gitabo ku buzima busanzwe kugirango abantu batandukanye batekereze ku mahitamo bakora mu buzima bwabo n’ingaruka ashobora kugira. Amahitamo akorwa n’umuntu bitewe n’ikigero arimo ; umwana, umunyeshuri, umucuruzi, umwubatsi.