Kanama, ingendo nyobokamana wakora mu Rwanda

August 3, 2024

Abanyarwanda bakunda gusenga, umubare munini ni uwabakristu. Muri uku kwezi kwa munani, umuntu yabasha kujya gusengera ahantu hatandukanye mu Rwanda.

Urugendo rwo Kwa Yezu Nyirimpuhwe (Ruhango)

Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi haba urugendo nyobokamana Kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango. Muri uku kwezi kwa Kanama aba ari umwanya mwiza wo kujya gusenga no kwiragiza Imana..

Urugendo kwa Nyina wa Jambo I Kibeho

Tariki ya 15 Kanama, umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo), Abanyarwanda n’abanyamahanga bakora urugendo nyobokamana I Kibeho kwizihiza uyu munsi mukuru. Bamwe bagenda n’amaguru bavuye hirya no hino, abandi bagatega n’ imodoka.

Ni umunsi urangwa n’ibintu byinshi kubaba bahari; gutaramira umubyeyi, gusenga, igitambo cya misa, gukora inzira y’umusaraba, kujya kuvoma amazi ku isoko ya Bikira Mariya, gusura kwa Yezu Nyirimphuwe I Nyarushishi n’ibindi.