Ibintu 35 wamenya ku Umuhanzi Bravan (1995-2022)

December 6, 2024

Burabyo Dushime Yvan wari uzwi ku izina rya Yvan Buravan yari umusore w’umunyarwanda, umuhanzi, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo. Yakundwaga n’abenshi kubera ubuhanga bw’indirimbo ze, ijwi rye rituje.

Indirimbo ze zibandanga ku urukundo, umuco, amahoro, ubwiyunge.Yari afite akajambo ka muranga kagira gati: Sing to express not to impress.

Dore ibintu 35  wamenya kuri Yvan Bravan:

1.Burabyo Dushime Yvan yavutse tariki ya 27 Mata 1995

2.Papa we yari Burabyo Michael

3.Mama we yari Uwikunda Elizabeth

4.Burabyo Dushime Yvan yavutse mu muryango w’abana batandatu (abahungu batanu n’umukobwa umwe)

5. Burabyo Dushime Yvan yari bucura mu bana b’iwabo.

6.Burabyo yavukiye mu muryango w’abahanzi, harimo abasizi,na Sogokuru we Sayinzoga Galican yari umuyobozi w’Itorero Indashyikirwa.

7. Burabyo Dushime Yvan yavukiye mu Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye mu Akarere ka Kicukiro.

8. Amashuri abanza ya yize kuri Le Petit Prince

9.Amashuri yisumbuye yayize kuri Collège Amis des Enfants na La Colombière

10.Amashuri ya Kaminuza ya yize  Kaminuza y’u Rwanda (CBE) muri Commerce, Communication and Technology)

11. Mu mwaka wa 2009, Burabyo Dushime Yvan  yabonye igihembo mu marushanwa yo kuririmba  yari yateguwe na Rwandatel. Aba atangiye umuziki.

12. Mu mwaka wa 2012,Yvan Buravan yitabiriye  irushanwa rya  Talentum yo kuririmba  ahabwa igihembo.

13. Mu mwaka wa 2015, afite imyaka 20 yatangiye kuririmba by’umwuga

14. Mu mwaka wa 2016, yasohoye indirimbo ye ya mbere Bindimo

15. Indirimbo Malaika niyo ya kabiri yasohoye. Maze indirimbo ze zaramenyekanye cyane mu Rwanda

16. Yvan Buravan yaririmbaga mu jyana ya Afro Beat, R&B na Soul.

17.Yvan Buravana yakundanga abahanzi nka Micheal Jackson na Bruno Mars.

18.Mu mwaka wa 2016, Yvan Buravan yahawe igihembo cyo kuba afite indirimbo y’amashusho nziza.( Best Rwandan video Award)

19. Tariki ya 17 Gashyantare 2018, Yvan Buravan yitabiriye Amani Festival I Goma (RDC)

20.Mu mwaka wa 2018, Yvan Buravan yamuritse alubumu ye ya mbere;The Lov Lab.

21.Muri Nyakanga 2018, Yvan Buravan yakoreye igitaramo  mu gihugu cy’Ububirigi.

22. Tariki ya 8 Ugushyingo 2018, Yvan Bravan yatwaye igihembo cya Prix Découvertes.

23.Igihembo cya Prix Decouvertes cyatumye ajya gucuranga mu bihugu bitandukanye bya Afurika; Togo, Mali, Niger, Madagascar, Angola, Gabon, Benin,Tchad,..

24.Yitabiriye iserukiramuco FEMUA Festival muri Côte d’Ivoire.

25.Mu mwaka wa 2019, yari ku rutonde rw’abarushanwa muri African Talent Awards (ATA).

26.Mu mwaka wa 2019, yahawe igihembo cy’ishimwe na Agahozo Shalom Village, Opus Celebrity of the Year.

27.Mu mwaka wa 2021, Yvan Buravan yamuritse Alubumu ye ya kabiri;Twaje.

28.Yvan buravan mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 27, yahuye n’ababyeyi  babyaye kuri iyo tariki ya mavuko ye, barasangira kandi yita izina, abandikira n’ibaruwa bazasoma bakuze.

29.Yvan Buravan yitabiriye ibirori bitandukanye mu Rwanda; National Leadership Player, Umushyikirano, Meet The President. Kwibuka Events na Youth Connect. Yagiye no Gutaramira mu Burundi.

30. Zimwe mu ndirimbo za Yvan Buravan ni Majunda, Injyana, Urwo Gukunda, Low Key, Ye Ayee,..Bwiza, Big Time, Gusaakaara, Ni Yesu,Inkuru,…

31.Yvan Buravan yatanze ibiganiro ku ma televiziyo mu Rwanda no hanze nka RFI, France24, BBC,CNBC Africa, NTV Kenya, RBA.

32.Bivugwa ko Yvan Buravan yari afite umukunzi witwa Chiffa.

33. Yvan Burvan yitabye Imana tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara ya Kanseri ya Pancreas mu bitaro byo mu gihugu cy’ubuhinde.

34. Yvan Buravan yitabye Imana afite imyaka 27.

35. Yvan Buravan yashyinguwe tariki ya 24 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Yasize umurage wo gukunda umuco wacu binyuze mu buhanzi. Ikirango cya YB, kizahora gisobanura umuntu yari we ndetse n’umuhanzi yari we.

……Bruce Twagira (Brure Intore) wari ushinzwe za Buravan yatangaje jo: Agiye vuba hari byinshi adashoboye gukora, ariko ntibikuyeho byinshi byiza yakoze. Umurage we uzahoraho.

Mu ndirimbo ye Ni yesu ( yasohoye 2021) yagize ati:…ubuntu bwayo ntibwo bwagize uwo ndi we….

Wasura urubuga: www.yvanburavan.com