Mu mwaka wa 2018 nibwo hatagiye irushanwa ryiswe Art Rwanda Ubuhanzi bugamije guteza imbere abahanzi n’ibihangano byabo mu byiciro bitandatu; Ubugeni, Umuziki no Kubyina, Imideli, Ikinamico na Komedi, Filimi n’Amafoto, Ubwanditsi no Ubusizi.
Ni abahanzi bava mu gihugu hose, mu ntara zose z’igihugu, hagenda hatoranywa abahiga abandi muri ibyo byiciro byose bitandatu. Ryateguwe na Minisiteri y’rubyiruko n’Umuco, Imbuto Foundation mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda.
Dore indashyikirwa zatsinze muri buri kiciro:
1. Ubugeni: Ishimwe Diane
2. Umuziki no Kubyina: Ihirwe Jovite
3.Imideli :Tuyishime Anaclete
4.Ikinamico na Komedi: Mukingambeho Henriette
5.Filimi n’Amafoto: Ishimwe Samuel
6.Ubwanditsi no Ubusizi: Niyomugabo Jusue
Ni indashyikirwa zatoranyijwe mu bandi 60 bose bari bageze ku musozo, barashyizwe muri Camp.