Ikibumbano cyizwi nka Hand Monument cyo Kurwana Ruswa (Anti-Corruption Monument ) kiri mu busitani bwa KCC (Kigali Convention Center) mu Akagari ka Rugando, umurenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.
Dore ibintu 10 wamenya kuri iki kibumbano
1. Ikibumbano Hands gifite m 12
2. Ikibumabo Hands cyakozwe n’umunyabugeni w’umububyi w’umunya Iraki; Ahmed Al Barani
3.Ikibumbano Hands kigaragaza ikiganza gifite intoki zirambuye gisobantura ko intoki zera, Oya kukugira nabi. Iminyururu 186 isobanura ibihugu bya United Nations Convention Against Corruption
4. Ikibumbano Hands giherereye mu busitani bwa Convention Center
5.Ikibumano Hands cyafunguwe tariki ya tariki ya 9 Ukuboza 2019 mu gihe cy’inama ya 4 ya International Anti-Corruption Excellence Awards
6.Ikibumbano Hands cyafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame na Sheikh Tamin Al-Thani (Emir wa Qatar)
7. Ikibumbano Hands cyishyuwe na Leta ya Qatar mu kugikora
8. Ni ikibumbano cyashyizwe mu Rwanda mu rwego rwo kumva politiki yo kurwanya ruswa ya Leta y’u Rwanda, gukorera mu mucyo.
9.Ikibumbano cyanditseho amagambo ya Emir wa Qatar ashimira abanyarwanda na Perezida wabo.
10. Ikibumbano cyakozwe mu gihe cy’amezi abiri.