Indashyikirwa 2024, umwanditsi Gaël Faye yabonye igihembo cya Renaudot 

December 14, 2024

Umwanditsi Gael Faye yabonye igihembo kubera igitabo cye Jacaranda cyasohotse tariki ya 14 Kanama 2024. Ni igitabo kivuga ku mwana w’ibaza ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 .

…….Umwana Milan ukomoka ku babyeyi; umunyarwanda n’umufaransa wavukiye, agakurira I Versailles mu myaka ya 1990, akumva bavuga jenoside irimo kubera mu gihugu cya mama we akibaza ku mateka y’umuryango we. Akibaza ku bibazo byinshi hamawe na Mama we w’umututsikazi bagasangira amateka. Amaze gukura gusura icyo gihugu ahura n’abantu benshi hamwe n’inshuti mu kumva uburyo ayo marorerwa yagenze, ntuko abaturage babana nabyo…

…..Umwanditsi yibaza uruhare rw’urubyiruko rw’abanyarwanda mu kwibuka, kubera 70  kw’ijana by’abanyarwanda ari urubyiruko, akerekana iterambere ryihuse ry’umujyi wa Kigali, akavuga akamaro k’ubutabera bw’agakondo bw’agacaca. Urubyiruko rwinshi mu Rwanda rwavutse nyuma yayo marorerwa yabaye mu gihugu cy’u Rwanda….

Igitabo Jacaranda gifite amapagi  288 cyakorewe mu gihugu cy’ubufaransa, kiri mu rurimi rw’igifaransa, cyasohorewe mu nzu ya Editions Grasset. Cyateguriwe muri Versaille, Kigali, Butare, Kibuye no kunyengero z’ikiyaga cya Kivu.

Harimo amazina y’abantu :

Philippe na Venancia (Ababyeyi ba Milan)

Claude: Yabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi, arerwa n’umuryango wa Philippe na Venancia, nyuma ahitamo gusubira mu Rwanda, agerageza kwiyubaka.

Eusébie:  Wakomeretse akaba uwarokotse jenoside, yafashe amahugurwa, arakora.

Stella: Umukobwa wa Eusébie , yakundaga kwihisha mu bushorishori bwa Jacaranda yabaga mu mbuga iwabo. Yagize ihungabana kubera kuvaho kwicyo giti, cyari gifite  ibisobanuro byinshi ku gihugu cye.

Umwanditsi Gaël Faye ni umwanditsi, umuhanzi, yavutse tariki ya 6 Kanama 1982 I Bujumbura mu Burundi kuri Mama we w’umunyarwandakazi  na Papa we w’Umufaransa, yanditse ikindi gitabo cyakunzwe Petit Pays.