Umunyarwanda Ntoyinkima Claver yahawe igihembo cyitwa Tusk Wildlife Ranger , igihembo yahawe n’umwami w’ubwongereza Charles III.
Ni igihembo yahawe kubera ibikorwa by’indashyikirwa byo kubungabunga ibidukikije agiramo uruhare, amenyekanisha inyoni ziri muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.
Uyu mugabo amaze imyaka 24 akora muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, yakoze imirimo nko; kurinda ba rushimusi, gushaka amoko y’ibinyabuzima muri Pariki, yari mu itsinda ryavumbuye ko muri Pariki harimo inkima n’inguge, yabaye umukozi ushinzwe kwakira ba mukerarugendo, nyuma aza kuba umuguide.
Kubera gutura hafi ya Pariki, yagize inzozi zo gukora muri Pariki ya Nyungwe afite imyaka 10 gusa, yakuze yumva inyoni ziririmba, yumva amajyi y’inguge n’inkima, akumva ashaka kuzibona. None inzozi yazigezeho.
Ntoyinkima Claver akomoka mu karere ka Rusizi.