11.Fahaleovantena Tribes Monument (Madagascar)
Ikibumbano cy’amoko 18 yo muri Madagascar, ijambo Fahaleovantena bisobanura ubwigenge, hariho amazina yayo moko, hajuru hariho inka ya Zebu.
12.Mangal Mahadev of Shiva (Ile Maurice)
Ikibumbano cy’umugore w’imana y’Abahinde Shiva gifite icumu cyubatswe mu mwaka wa 2007, kireshya na metero 33 gihererye ahitwa nka Ganga Talao ku butaka butagatifu ku Kiyaga cya Grand Bassin . Cyakozwe n’umunyabugeni w’umuhinde Shri Matu Ram Vema Ni ikibumbano cy’abakiristu bo mu bwoko bwaba hindu, bagize umubare w’abaturage mu gihugu cya Ile Maurice. ABaturage benshi bajyayo bitwaje za Kanwars buri mwaka bagiye gusenga.
13. Pape’Cross (Cruz de Papa) (Cape Verde)
Ikibumbano cya Papa Paul II kiri mu busitani bw’indabyo, gisobanura urugendo Papa yakoze mu gihugu cya Cap Verde mu mwaka wa 1990,hari n’umusaraba wa Papa . Giherereye Praia, Santiago
14. Explorer Statues (São Tomé and Principe)
Ikibumbano cy’abanyaporutigale batatu (João de Santarém, Pêdro Escobar na Joao de Pavia) bavumbuye ubwo butaka bugizwe n’ibirwa biba mu Nyanja y’Atalantika, cyakozwe n’umububyi Antonio Duarte. Ibyo bibumbano biri kuri Forte de São Sebastião.
Mbere y’uko aba bazungu bahagera, iki gihugu ntabwo cyari gituwe. Bamwe bavugako byagiye bivumburwa mu matariki atandukanye,ahagana mu mwaka wa 1471 (Sao Tome ) na 1472 (Principe)
15. Monuments to Slavery (Sierra Leonne )
Ibibumbano bigaragaza ubucuruzi bwa banyafurika, bagurishijwe bucakara bakajyana muri Amerika n’uburiya. Ni ubucuruzi bwabereye ku bihugu byinshi bya Afurika bikora ku Nyanja, aho bahurizaga abantu nyuma bakabajyana aho bashaka gukora imirimo y’uburetwa. Ku kirwa cya Bunce niho hazwi amakapani y’abongereza yakoreraga atwara abantu mu 1670.
16. Le Statue de Thomas Sankara (Burkina Faso)
Ikibumbano cya Thomas Sankara kireshya na metero 8, gipima Toni 13, mu mwambara wa gisirikare, ikiganza gifunze cy’ukuboko kw’ibumoso kuzamuye, iri muri Memorial Thomas Sakara. Yakozwe n’umunyabugeni Jean-Luc Bambara (Entreprise Culturelle Barso) hamwe n’ikipe y’abantu 57 , cyatwaye amafaranga Miriyoni 150 CFA , cyafunguwe tariki ya 17 Gicurasi 2020 biyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Alpha Barry.
Thomas Snakara yabaye Perezida wa mbere wa Burkina Faso (4/8/1983-15/10/1987), yapfuye afite imyaka 37, yishwe tariki ya 15 Ukwakira 1987 hamwe n’abandi basirikare 12.
17. Places des Armées Noires (Mali).
Ikibumbano gisobanura ubutwari bwabasirikare ba banyafurika barwanye mu ntambara ya mbere y’isi (11914-1918). Bivugwako bari 600 000 bashakishijwe ngo bafashe ubufaransa, 300 000 muribo barapfuye. Cyakozwe mu mwaka wa 1922-1924, kiriho abasirikare batanu ba birabura imbere yabo hari umusirikare w’umuzungu, cyakozwe na Paul Moreau Vauthier mu Bufaransa, kiriho amwe mu mazina ya zabatayo abo basirikare barimo. Ikimeze nkacyo kiri mu mujyi wa Reims mu Bufaransa.
18.Le Monument De l’indépendence (Mali)
Ikibumbano gisobantura ubwingenge bwa Mali, bava kubukoroni bw’abafaransa. Cyafunguwe tariki ya 22 Nzeri 1995 na Perezida Alpha Oumar Konare mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 babonye ubwigenge tariki ya 22 Nzeri 1960. Ni ikibumbano kiri ku rwego rw’igihugu.
19. Kabaka Mutesa II Monument (Uganda)
Ikibumbano cya Kabaka Eduard Mutesa II ,umwami wa 35 w’’ubwami bwa Buganda (1939-1969),wabaye Perezida wa mbere wa Uganda 1962-1966 igihe Milton Obote yari Minisitiri w’intebe. Yapfiriye mu Bwongereza mu mwaka wa 1969.
Ni ikibumano cyakozwe n’umunyabugeni Nick Wavamunno (Wavah Design) mu mwaka wa 2005 cyemezwa mu mwaka wa 2007.
20.A statue of Sam Nujoma (Namibia)
Ikibumbano cya Perezida wa mbere wa Namibia (Sam Nujoma, 1990-2005),cyakozwe n’umwubatsi Gottlieb Redecker.Ni ikibumbano kigaragaza umugabo uhagaze ufite igitabo mu ntoki mu kuboko kw’iburyo. Yafashije Namibia kuva ku bukoroni bw’Afurika Y’Epfo bwa apartheid.