Rwanda-Uganda-Kenya: Imirage Kamere y’isi wasura muri ibi bihugu

December 21, 2024

Imirage kamere y’Isi ni bimwe mu bintu byiza bitangaje biboneka mu bihugu bitatu;Rwanda-Uganda-Kenya  biherereye muri Afurika y’uburasirazuba. Ni imirage yashyizwe ku rwego rw’isi mu bihe bitandukanye bitewe n’akamaro iyo mirage ifitiye ibyo bihugu, umugabane w’afurika ndetse n’isi muri rusange.

Nyungwe National Park (Rwanda)

Pariki y’igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu mirage y’isi muri Nzeri  2023, ni umwe mu mirage ya mbere u Rwanda rwagize. Ni pariki iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda rikora ku turere twa Nyamasheke, Rusizi n, Karongi na Nyamagabe.

 Ifite ubuso bwa Km2 1,019, ishyamba ribamo ibiti by’amoko  agera ku 1068, amoko y’ inyamaswa z’inkende agera kuri 12, inyoni zigera kuri 300, inyamaswa z’inyamabere zigera kuri 85, ibikururanda, umugezi wa Rukarara ufata isoko muri iri shyamba ,..,rihana imbibe na Pariki ya Kibira mu Burundi.

Mu mwaka wa 1933 yabaye Icyanya cy’ishyamba( Nyungwe Forest Reserve) ku bukoroni bw’Ababiligi. Yabaye Pariki y’igihugu mu mwaka wa 2004, mu mwaka wa 2020 ku bwumvikane bwa Rwanda Development Board hamwe na African Parks mu gucunga iyi pariki mu gihe cy’imyaka 20.

Ni ishyamba rifatwa nk’isoko y’imvura muri Afurika, bituma ritanga  amasoko y’amazi menshi mu nzuzi zikomeye muri Afurika; uruzi rwa Nili mu burengerazuba n’uruzi rwa Congo mu burengerazuba.

Rwenzori National Park (Uganda)

Park y’Igihugu ya Rwenzori yabaye umurage w’isi mu mwaka 1994, ni pariki  ifite ubuso bwa Km2 1000 igizwe n’uruhererekane rw’imisozi  izwi nka Rwenzori Mountains harimo umusozi  uzwi witwa Mount Stanely,ifite ibimera n’ibinyabuzima ku butumburuke butandukanye.

Ni Pariki iri mu ruhererekane rw’imisozi hagati ya Uganda na RDC mu burengerazuba bwa Uganda, rikora ku turere twa Kasese, Kabarole na Bundibugyo.  

Akanunga karere mu ruhererekane rw’iyo misozi ni Margherita Peak (Mount Stanely)  gafite uburebure bwa metero 5,109, bituma iba umusozi wa gatatu mu burebure muri Afurika. Ni ahantu hari ishyamba ririmo imvura nyinshi,  ibimera n’inyamaswa nka African Elephants, Inkende, Inyoni zigera ku moko 80, harimo nka RwenzoriTuraco, habonekamo na Rwenzori Three-horned Chameleon.

Uruhererekane rw’iyo misozi, hari n’abayita Mountains of Moon bishatse kuvuga ngo Umusozi w’Izuba.

Bwindi Impenetrable National Park (Uganda)

Ni pariki yabaye umurage Kamere w’Isi mu mwaka wa 1994, ni Pariki  y’igihugu ifite ubuso bwa  Km2 331, iri mu ruhurirane rw’amashyamba y’imisozi n’ibibaya. Yahawe iryo zina kubera ubwinshi bw’ibiti birimo amoko agera ku 160, byegeranye cyane,  ibamo inyamasawa z’inyamabere zigera ku 120, harimo  y’ingangi,  n’inkende,..

Pariki ikora ku turere twa Kanungu, Kisoro na Kabale, iri ku rubibi rwa Uganda na  RDC. Yashyizwe mu mirage y’isi nk’ishyamba rititaweho mu kumvuka ubukungu bw’urusobe rw’ibinyabuzima.

Mount Kenya National Park (Kenya)

Umurage Kamere w’Isi w’umusozi wa Kenya, washyizwe mu mirage y’isi mu mwaka wa 1997. Ni umusozi ureshya na metero 5,199.  Ugizwe na Twelve glaciers>??

Lake Turukana National Park (Kenya)

Umurage Kamere w’isi w’Ikiyaga cya Turukana, yabaye umurage w’isi mu mwaka wa 1997, izwi nk’ikiyaga kinini muri Afurika muri Saline Lake??? Ni ahantu heza ho kwigira ibyerekeye inyamaswa n’ibimera.

Ibamo inyamaswa zizwi cyane nka Nile Crocodile.

Kenya Lake System on the Great Rift Valley (Kenya)

Umurage Kamere w’isi w’Ibiyaga bya Kenya bigize Great Rift Valley, ni ibiyaga bitatu; Lake Bogoria, Lake Nakuru na Lake Elementaita. Byashyizwe mu mirage y’isi mu mwaka wa 2011.

Ni ibiyaga bifite akamaro kanini ku rusobe rw’ibinyabuzima, haba umubare munini w’inyoni zigera kuri 13.