Igihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, ni igihe haba hariho abagenzi bagana ahantu hatandukanye mu gihugu no hanze yacyo kwizihiza Noheli n’Ubunani, bigatuma haba ibura ry’imodoka n’umuvudo w’abantu muri Gare ya Nyabugogo.
Ubu hashyizweho ahantu hazakoreshwa mu gutega imodoka zijya mu ntara mu rwego rwo kwirinda umuvundo, gutanga serivisi nziza no kurinda abantu n’ibyabo.
Gahunda izakoreshwa; tariki ya 23-24 Ukuboza 2024 na 30-31 Ukuboza 2024 gusa.
Sitade ya Pele (Nyamirambo)
Abagenzi bakoresha umuhora w’amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru).
Gare ya Kabuga
Abagenzi bakoresha umuhora w’iburasirazuba (Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe).
Gare ya Nyanza/Kicukiro
Abagenzi bajya i Bugesera
Gare ya Nyabugogo
Abagenzi bakoresha umuhora w’amajyaruguru (Gicumbi, Nyagatare via Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu).
Byatangajwe na RURA ( Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro.