Igitabo Le Concept de Safari : Un Cadre Africain Pour les soins de Fin de Vie. Cyanditswe na Dr Christian Ntizimira, cyasohotse tariki ya 18 Mutarama 2025 kuri Mundi Center.
Dr Christian yari kumwe na Dr Déo Mbonyinkebe basobantura akamaro k’iki gitabo ku ruhande rw’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange.
Umwanditsi mu gitabo yaditse: hari umugani mugufi mu Kinyarwanda uvuga uti<<: Iyo umeze neza, uba uri uwawe/biba ari ibyawe. Ariko warwara ukaba uw’umuryango.>>
Ni igitabo kigizwe n’amapaji 183, kiri mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa. Safari bivuga urugendo mu rurimi rwa Kinyafurika, muri iki gitabo, bivuga urugendo umurwayi aba arimo. Umwanditsi avuga ku buzima bw’abarwayi barwaye indwara zidakira, bari mu minsi yabo ya nyuma yo kubaho. Ubuzima baba barwariyemo, uko imiryango yabo ibaba hafi, uko abaganga babavura.
Akomeza avuga kumva ububabare bw’umurwayi urembye ni ngombwa kumuha ubufasha bushoboka bwose; ku bantu ba muri hafi, inshuti, umuryango ndetse n’abandi muri rusange. Asobantura ko abakora kwa muganga babikoresha mu kumenya amarangamutima y’umurwayi n’ay’umuryango we.
Igitabo kigaragaza ubuhamya bwe bwite yanditseho, bushingiye ku bushakashatsi no ku kazi ke. Igitabo gifasha kugira ubumenyi n’ibisabwa byibanze byo gufasha umuntu uri mu minsi ye ya nyuma.
Igitabo gifasha kuvanaho imipaka y’indimi n’umuco, mu guha agaciro umuryango mu muco wa Kinyafurika. Gisaba abakora mu bikorwa byo kwa muganga gushyira mu bikorwa ibirimo mu gufata ibyemezo ku barwayi, nk’uko byakorwaga kera mu kinyagihumbi gishize.
Dr Christian Ntizimira ni umuyobozi wa African Center for Research on End-of-Life Care (ACREOL), ikigo cy’ingenga kigamije kongera imbaraga n’ireme mu kwita ku buzima no kwita ku barwayi barembye.
Dr yemera ko kwita ku murwayi mu minsi ye ya nyuma ni uburenganzira bwa muntu. Ubwo bufasha bugomba kuba ubwibanze ku giti cy’umuntu, kugira indanganaciro n’ubumuntu.
Abantu babashije gutahana igitabo, umwanditsi abasinyira nk’urwibutso rwo kubashimira, no kubasha guhura n’abakunzi b’igitabo cye.