Muri uyu mwaka ni byiza gusoma ibitabo bigufasha kugira umusaruro ugaragara mubyo ukora, mubyo wifuza kugeraho mu kazi kawe , byagufasha gutera imbere.
Dore ibitabo byatoranyijwe na Livres_Influents hamwe na Librarymindset ku rubuga rwabo rwa Instagram. Ni ibitabo biri mu ndimi; icyongereza n’igifaransa.
1.S’organiser pour Réussir cyanditswe na David Allen (Livres_Influents)
Ni igitabo kivuga ukuntu wa gira gahunda maze ukagera ku tsinzi. Gutekereza intego zawe buri gihe n’igihe iz’ibanze zihindutse. Ukivanamo imyunzure yo kudakora mu kajagari, ukorera ibintu byinshi icyarimwe, gukora udatekanye,..Cyasohotse mu mwaka wa 2015.
2.Le Pouvoir du moment Present cyanditswe na Eckhart Tolle (Livres_Influents)
Ni igitabo kikuyobora mu mitekerereze nyamuntu yo kubaho ubu nonaha.Umwanditsi asobantura uburyo bwo kuva mu bubata bw’ibitekerezo byinshi, bikurenze kugirango ugere ku mahoro arambye muri wowe. Igitabo kigufasha kubaho wishimye, ufite amahoro menshi, utuje, kandi wiyemeje.
Umwanditsi Eckhart Tolle yari mu buzima bwo kwiheba hafi kwiyahura kugeza igihe ijoro rimwe, yagize imyumvire itangaje. Cyasohotse mu 1997.
3. Deep Work cyanditswe na Cal Newtork (Librarymindset)
Ni igitabo kivuga ku kugira akamenyero ko gukora cyane, kwivanamo ibikurangaza, maze ukabona umusaruro wa kazi kawe mu gihe gito. Igitabo gitanga amategeko ane yo kugenderaho; harimo rimwe rivuga kureka imbuga nkoranyambaga (social media) igihe urimo gukora ikintu runaka.
Umwanditsi atanga ingero z’abantu bagiye bakora ibintu byinshi kubera bahisemo kubiha umwanya. Ni igitabo gifasha umuntu gukora cyane atarangajwe n’ibirangaza byo mu isi.
4.Le Pouvoir des Habitudes cyanditswe na Charles Duhigg (Livres_Influents)
Ni igitabo cyanditswe na Charles Duhigg, akaba umunyamakuru, umwanditsi w’ibitabo by’inkuru w’umunyamerika. Agaragaza ubumenyi buri inyuma yo guhimba no gufata imigirire ndetse n’ imigirire irindwi myiza ku isi, ubasha kumenya ubutwari buhindura imigiririre ya buri munsi, gukuza uhereye ku mitekerereze, ubumenyi ku myitwatire, ingero zifatika mu gutsinda.
Iki gitabo gitanga uburyo bwiza bwa gufasha kugera ku kigero cyiza cyo gukura muri wowe.
5.L’Art d’Aller á l’Essentiel: Le pouvoir d’une vie simplifiée cyanditswe na Léo Babauta (Livres_Influents)
Kubaho uri intangarugero, uri icyitegerezo, ujya mbere mu mishinga yawe, byose ari ku bwawe ndetse n’abadukunda, kwishimira ubuzima, byose ari ukuzuza inshingano. Ibanga ni ukubaho ubuzima bworoheje, kugira intumbero nkeya maze ukabona umusaruro mwinshi.
Iki gitabo kitwigisha kugira umuco wo kugendana n’ibikenewe, gifasha kugira ubushobozi bwo kubaho ubuzima bworoheje, umenya iby’ingenzi mu buzima bwawe,no guhitamo ibyihutirwa.
Umwanditsi Leo Babauta yahagaritse kunywa itabi, agira gahunda, maze aba umuntu w’intangarugero mu gutanga umusaruro kuri web. Cyanditswe mu mwaka wa 2012.
6. Atomic Habits cyanditswe na James Clear (Librarymindset)
Abantu benshi bibazako guhindura umurongo w’ubuzima bwabo, bagomba gukora ibintu binini mu guhinduka. Iki gitabo kerekana ko gukora utuntu duto, dutandukanye ku bumenyi bwiza n’imitwarire bishobora ku kugeza ku mpinduka kuri wowe n’abandi.
Umwanditsi yerekana amahame ane yagufasha mu kugira imyitwarire myiza; nk’ihame rya gatatu avuga ku koroshya ibintu (Make it easy), kwirinda kumva ko ikintu gikomeye, ukishyiramo ko wagishobora, watambuka ibyo bibazo,..Cyanditswe mu mwaka 2018.
7.Do it Today: Overcome Procrastination, Improve Productivity, and Achieve More Meaningful Things Kindle Edition cyanditswe na Darius Foroux (Librarymindset)
Wananiwe bitewe no gushyira inzozi wifuza ejo? Wari ubizi, ejo sihabaho. Ni ko kuri!
Umwanditsi asobantura ukuntu yagiye asunika kumurika igitabo cye, igihe cyagera akumva atari igihe cyiza cyo ku kimurika, cyangwa ko agomba kongera gukora ubushakashatsi. Mu mwaka wa 2015, yari amaze kurambirwa gusubika, ahitamo kukimurika. Nyuma y’amezi atandatu igitabo cyaramuritswe.
Muri iki gitabo, umuntu yigamo ibintu bitatu; harimo kimwe kivuga ukuntu wabona umusaruro udakoze wataye umutwe.
Bikore uyu munsi, ejo oya.
8.Un Rien Peut Tout Changer! cyanditswe na James Clear (Livres_Influents)
Igitabo kigaragaza ukuntu wafata uburyo bwiza bwo guhindura imyitwarire yawe. Utitaye ku ntumbero yawe, igitabo gitanga imfunguzo mu guhinduka buhoro buhoro, kubera izo mpinduka ntoya zihoraho.
Gira imyitwarire myiza-Reka imyitwarire mibi.
9.L’Effet Cumulé cyanditswe na Darren Hardy (Livres_Influents)
Wifuza gutsinda? Umwanditsi asaba kuva mu byakera n’ibitanganza. Yerekana ibintu wamenya, ugashyira mu bikorwa kugirango ugere ku nsinzi.
Igitabo cyerekana iterambere mu bucuruzi, imibanire n’abandi no ku muntu ku giti cye. Gitanga inama zo kureka imigirire mibi ikubuza kujya mbere, harimo iyo udaha agaciro. Kurema imyitwarire y’ikinyabumfura ihamye nta kwicuza kugirango ugere ku iterambere..Cyasohotse mu mwaka wa 2020.
10. The Art of Laziness : Overcome Procrastination & Improve Your Productivity cyanditswe na Library mindsest (Librarymindset)
Wumva usa nkunaniwe cyangwa nta bushake ufite bwo gukora ikintu? Igitabo gitanga umurongo uyobora mu guhindura imbogamizi ku musaruro, uhisemo inzira zo gukora bidasanzwe. Gifasha ukuntu wava mu bintu bitagufitiye akamaro, ugakora ibintu bigufitiye inyungu, kongera umusaruro mwinshi mu gihe gito.
Umwanditsi akomeza yerekana ukuntu ubuzima ari bwiza, ko kubaho uhuzagurika bituma utagera ku ntego zawe, cyigisha gutangira kubaho ubuzima bwiza.
11. Hyper Focus : How to Work Less to Achieve More cyanditswe na Chris Bailey (Librarymindset)
Chris Bailey yerekana ukuntu twamenya kwita ku bintu bitubaho, kugira amakenga ku bintu duhura nabyo. Yerekana ko ubwonko bugizwe n’ibice bibiri; igice gituma twita ku kintu n’ikindi gice gituma duhanga/ duhimba.
Asobantura ukuntu umuntu aba akwiriye kugira imbaraga zo kwita ku kintu, ntajarajare mu bintu, ntukore ibintu icyarimwe. Cyasohotse mu mwaka wa 2020.
Ikindi: Ujye usoma na Igicumbi Magazine, ubashe kumenya amakuru y’ubukerarugendo, umuco n’amateka, n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange. Uzabasha no gusangamo imikino, ibintu byongera ubumenyi! Ntabwo cyakubuza gusoma ibindi bitabo.