Gusoma 2025, Ibitabo 6 ukwiriye gusoma ku kugira ubumenyi bwihariye ku giti cyawe

March 24, 2025

Muri uyu mwaka ni byiza gusoma ibitabo bigufasha kugira ubumenyi bwihariye bwagufasha mu gutera imbera.

Dore ibitabo 6 byatoranyijwe na Livres_Influents ku rubuga rwabo rwa Instagram.

1.Le 5e Accord Toltèque: La voie de la maitrise de soi cyanditswe na Miguel Ruiz.

Ni igitabo kiguha imbaraga zo guhagarika guhangayika maze ukareba ukuri mu maso yawe, nta magambo. Ugatagira kwiyakira mu buzima bwawe uko uri no kwakira abandi uko bari.

Ni igitabo kigusaba kuba umuntu ugira amakenga, ukagira imbaraga zo kumva, kutiyumva ubwawe no kutagira undi wizera, ukagira imbaraga zo kugira amakenga kubyo wumva, kugira ibitekerezo byagutse/bifungutse, ukabasha kwemera ibintu mu buryo butandukanye. Cyasohotse mu mwaka wa 2020.

2.Réfléchissez et Devenez riche: Les lois du succès cyanditswe na Napoleon Hill

Bibiliya y’Itegeko ryo gukundwa! Igitabo cyanditswe na Napoleon Hill, kigufasha kumenya ibyo utazigera wumva ahandi! Cyagiye gifasha abantu kugetekereza maze bakaba abakire, gifasha kugira uburyo butandukanye bugufasha kugira ubukire, ukabasha gutambuka imbogamizi wahura nazo.

Gisaba abantu ko ugomba kugira intego yo gukira, kubyemera, kwiyizera, no kubyiyumvamo ko bishoboka. Kugirango uzabigereho, wiha gahunda, imyemerere n’ibitekerezo , gufata ibyemezo, kugira umutima nama, kwirinda ibitekerezo bibi n’abantu babi  bigufasha guhindura ubuzima bwawe.

Kirimo ingamba 13 zituma ugira icyizere maze ukagera ku bukire burambye. Cyasohotse mu mwaka wa 1937

3.Les 5 Blessures qui m’empechent d’être Soi-Même cyanditswe na Lise Bourbeau.

Umwanditsi agaragaza ibikomere bitanu; Gutabwa, Kwangwa, Gusuzugurwa, Kugambanirwa no kubura ubutabera bitera kurwara umutwe, kubabara uhagaze, mu mitekerereze no mu myitwarire.

Umwanditsi agaragaza ukuntu wakira ibyo bikomere maze ugakira, ukikunda, ukiyizera. Ni uburyo bworoshye bufasha kuva mu bibazo bito maze ugatera imbere. Cyasohotse mu mwaka 2013.

4.La Guérison des 5 Blessures cyanditswe na Lise Bourbeau

Abantu benshi bibaza uko bakira agahinda/umubabaro? Ni gute bamenya ibikomere bafite?

Nyuma yo gusohora igitabo kigaragaza ibikomere abantu bahura nabyo. Lise Bourbeau yanditse ikindi gitabo kivuga kugukira ibikomere bitanu bituma umuntu atimenya.

Igitabo gifasha kumenya ibintu byangiza ; ibitekerezo, amagambo n’ibikorwa byacu, bigatuma ukira kandi ukagira n’amahoro muri wowe. Cyasohotse mu mwaka wa 2021.

5.Les Onzes Lois de la Reussite: De la part d’un ami  cyanditswe na Anthony Robbins

Umwanditsi Anthony Robbins atanga amategeko 11 yo gutsinda. Ni tekinike za kugira umuntu ukomeye, hakoreshejwe uburyo bworoshye kandi bwizewe.

Yerekana ibyangombwa mu kugira impinduka mu buzima bwawe, uhereye mu mbaraga ziri muri wowe imbere. Cyanditswe mu mwaka wa 2010.

6.Comment parler en public cyanditswe na Dale Carnegie

Uri umuyobozi, umwarimu, umunyeshuri? Wumva ufite ubwoba bwo kujya imbere y’abantu? Iki gitabo cyagufasha! Igitabo gitanga inama z’ukuntu wavuga mu ruhame, kigaragaza amategeko yibanze yo kuvuga mu ruhame n’imyitwarire myiza yagufasha kubikora.

Umwanditsi agaragaza ibyangombwa biranga imbwirwaruhame iyo ariyo yose, ko harimo; ibyo uvuga, uvuga n’abo ubwira. Ni ngombwa kumenya ibyo bintu buri gihe mbere yo kugira ibyo ujya kubwira abantu. Cyanditswe mu mwaka wa 1956.

Ikindi, ujye usoma na Igicumbi Magazine, ubashe kumenya amakuru y’ubukerarugendo, umuco n’amateka, n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange. Uzabasha no gusangamo imikino, ibintu byongera ubumenyi! …..Ntabwo byakubuza gusoma ibindi bitabo.