I Huro ni ahantu haberaga umuhango wo guhuza imyaka yoherezwaga I Bwami mu gukoreshwa mu muhango w’umuganura. Hagaragara Ivubiro ryahashizwe n’umuvubyi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke, wari umwami w’u Busigi mu kinyejana cya 16, abisabwe n’umwami Ruganzu II Ndori.
Iri vubiro riherereye mu Akagari ka Huro, umurenge wa Muhondo, akarere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru.
Impamvu ukwiriye kujya kuhasura
Kureba aho hantu abanyarwanda ba kera, bakoresha mu kumenya igihe imvura izagwira. Iri vubiro ryifashishwaga n’Abiru b’abahinzi bo kwa Myaka barikoreshaga bapima imvura, bashaka kumenya niba izagwira igihe cyangwa izatinda.
Ivubiro (ikibindi) ririmo amazi atajya ashiramo, haba mu zuba cyangwa mu mvura.
Kureba ahantu hakomotse insigamigani Ihuriro ni Ihuro!
Uko wagerayo

Ufata umuhanda Kigali-Musanze, wagera ahazwi nko ku Kirenge cya Ruganzu I Rulindo. Niho hari umuhanda umunuka ugana mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke.
Wafata imodoka cyangwa moto.
Ukunda kugenda n’amaguru birashoboka.
Muri gare ya Nyabugogo haba imodoka zijya muri ako gace. Wagenda ureba ibyapa cyangwa ukabaza n’abantu bakakuyobora.
Ibindi wasura bihegereye

Imirima y’ikawa, Urutoki
Inganda z’Ikawa
Umusozi wa Mbirima na Matovu I Buzinganjwiri
Ruli Higher Institute of Health
Kuzamuka imisozi
Gutaramirwa n’itorero
Gusura imigezi (nka Base,) yisuka muri Nyabarongo.
Gusura Ibitaro bya Ruli byubatswe mu 1968. Ukaganira n’uwihayimana muri batatu babishinze soeur Carmen ukiriho.
Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruri I Ruli.
Ibikorwa by’ubucukuzi bw amabuye y’agaciro
Aho wacumbika
Wajya gucumbika mu gasantere ka Ruli (ni hafi yaho)
Ushobora kwitwaza ihema ryo kuryamamo. Wasaba ku akagari , bakagufasha kuryama.
Igihe cyiza cyo kuhasura
Ni byiza kujya kuhasura mu gihe cy’izuba. Impeshyi (Kamena-Nzeri) na Urugaryi Mutarama-Gashyantare.
Urwibutso watahana
Ikawa ikomoka mu Akarere ka Gakenke
Imyaka ihigwa muri Gakenke
Ikintu ukwiriye kumenya mbere yo kujyayo.
Ni ahantu hatari hatezwa imbere ibikorwa by’ubukerarugendo cyane. Ukeneye kujyayo ushobora kuvugisha ushinzwe iterambere mu Karere ka Gakenke 0788972522 akagufasha.