Ku munsi ubanziriza kwizihiza umuganura w’umwaka 2025, Umuyobozi w’inteko y’Umuco yasuye ahantu ndangamateka na ndangamuco I Huro (Akarere ka Gakende) n’ I Rwiri (Akarere ka Rulindo).
1.Kumenya amateka avuga mu kurinda ahantu ndangamateka
Itegeka No 28/2016 ryo kuwa 22/7/2016 rigena ibungabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo n’iteka No.001/MINUBUMWE/24 ryo kuwa 08/02/2024 ryerekeye urutonde rw’umurage ndangamuco ufatika n’uburyo bwo kuwukoresha n’ubwo kuwubyaza inyungu. Ayo mateka yose abanzirizwa na politike y’igihugu y’umurage ndangamuco yo mu mwaka 2015.
2.Amahirwe mu bukerarugendo
Yasobantuye amahirwe ahari mu bukerarugendo, nko ku rubyiruko rwize kuzaba bamwe bazajya bayobora abakerarugendo bahaza. Abantu bazabasha gukora ubucuruzi bw’ibintu bikomoka muri utwo duce.
3.Kurinda kwangiza ibirango bihari
Yasabye abaturage kuba aba mbere mu kurinda ibirango bahasize, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Bituma hamenyekana, abana bakaza kuhasura kandi bizagirira abaturage akamaro.
4.Gusigasira aho hantu ndangamateka
Yasabye abaturage kumenya kurinda no gusigasira aho hantu ndangamateka hemejwe ku rwego rw’igihugu ko hakwiye kurindwa no gisigasirwa. Abahinga bakirinda guhinga basatira ubwo butaka.
5.Gushimira ubuyobozi
Yashimiye abayobozi bo mu nzego z’akarere n’abandi bo mu nzego z’ibanze mu bufatanye bakorana aho hantu ndangamateka. Gushyiraho ibyapa biyobora, kurinda umutekano n’ibindi.