Abantu batembera, basura I kibeho mu karere ka Nyaruguru babasha kubona ahantu bafatira amafunguro ya kinyafurika yo muri Uganda.

Mama Africa restaurant ni Resitora itegura amafuguro ya Kigande meza, ifite uburambe mu gutegura amafunguro y’umwimerere, adafite amavuta mu Rwanda.
Ibyo kurya
Mu mafunguro bategura harimo amafunguro azwi cyane akomoka muri Uganda, harimo Umunyigi, ikinyobwa, kawunga n’ibishyimbo. Ni amafunguro y’umwimerere, atarimo amavuta, atetse neza cyane.
Bagira n’ibyo kunywa bitandukanye; Fanta, amazi, imitobi,..
Aho iherereye

Mama Afrika Restaurant ikorera mu nyubako y’isoko rigezweho ry’i kibeho (Kibeho Modern Market) naho abagenzi bategeramo imodoka (Kibeho Bus Park).