Umuganura 2025, abahanzi basurukije abitabiriye umuhango w’umuganura.

September 11, 2025

Buri mwaka, kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, mu gihugu hose aba ari umunsi w’umuganura. Uyu mwaka ku rwego rw’igihugu wabereye kuri Sitade Ubworoherane mu murenge wa Muhoza mu Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Itorero Urukerereza

Itorero ry’igihugu rigizwe n’abahungu n’abakobwa, bashimishije abitabiriye ibirori mu mbyino za Kinyarwanda harimo nk’ikinimba Hinga Amasaka, intore zataramye neza, n’abakaraza bashimishije benshi mu murishyo w’ingoma.

Umuhanzi Ntamukunzi n’itsinda rye

Umuhanzi wariririmbye indirimo yahimbiye umuganura.

Umusizi Kayitesi

Umusizi yavuze igisigo cye yise Kanama y’ihinga. Ni igisigo gisigiza ibikorwa biba muri Kanama. Ni umusizi ufite ubuhanga mu guhimba ibisigo byiza.

Umuhanzi  Tuyisenge

Umuhanzi mu gusurutsa abaturage bari bitabiriye umuganura, abaririmbira bimwe mu bihangano bye. Indirimbo zitaka ibyiza bitandukanye by’uturere tw’u Rwanda.

Abanyeshuri bo muri CS ND DE Fatima Ruhengeri.

Ni umuvugo bavuze; Ngwino Nkwereke Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo Kwigira.

Hari aho bagira bati:<<

Umuganura!!Umuganura ni ishuri

Ryadutozaga ubupfura n’urukundo

Abakuru bakabwira, bakabwira abatoya

Amateka bigatindaaaaaaaaa

Ngwino nkwereke isoko y’ubumwe

N’ishingiro ryo Kwigira.>>

Itorero ry’Abana bo mu kigo cya Karisimbi Valley Academy.

Ni itorero rifite abana bafite ubuhanga mu kubyina, abakobwa n’abahungu. Rikagira n’abahanga mu kuvuza ingoma. Abahungu bazi kuvuza umwirongi kandi bakiri bato.

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri, Dominique Habirema, Minisitiri w’Imibereho Myiza y’Abaturage, hari umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru.., , Intebe y’Inteko yU’muco Ambasaderi Robert Masozera, n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru za leta bakorera mu ntara y’amajyaruguru.