Sovu ni akagari kari mu santere kari ku muhanda Huye-Nyamagabe-Rusizi, ni ahantu hari ibintu byinshi ukwiriye gusura, ibintu bifitiye akamaro abaturage n’abanyarwanda muri rusange.
7h-10h: Kuzamuka Umusozi wa Huye
Umusozi wa Huye uherereye mu ntara y’amajyepfo, ureshya na 2400m z’uburebure. Ni umusozi ukora ku mirenge itatu y’akarere ka Huye, Umurenge wa Huye, umurenge wa Maraba n’umurenge wa Karama.

Ni umusozi ufite amateka azwi mu Rwanda guhera ku ngoma z’abami (Kwa Nyagakecuru). Ni umusozi uri hafi y’umujyi wa Huye ku buryo iyo uri hejuru yawo uba ureba Nyakibanda yose, umujyi wa Huye muri rusange n’inkengero zawo.
10h-12h :Gusura imirima y’ikawa
Akarere ka Huye kazwiho kugira ikawa Nziza,I Sovu ubasha gusura imirima y’ikawa n’inganda zitunganya ikawa. Ubasha kureba uko bahinga ikawa, ukamenya uko bayisasira, bayigonda, bayisarura,..Ubasha no kumenya uko bakaranga ikawa mu buhanga bwa kera.
12h-14h: Gusura Imirima y’umuceli
Mu gishanga cya Sovu harimo imirimi y’umuceli ni byiza gusura iyi mirima, ukabasha kureba ukuntu bahinga umuceli, bawusarura. Hafi y’igishanga hari n’inganda z’ituganya umusaruro w’umuceli.
14h-15h: Gufata amafunguro kuri Bungwe Queen’s Park
Muri Bungwe Queen’s Park bategura amafunguro ya Kinyarwanda ku bantu basura I Sovu. Ubasha no kubona ibyo kunywa birimo; ikawa, fanta, amazi, inzoga, urwagwa n’ibindi..

Ni urugo rutatswe n’ imitako ya kinyarwanda, igisoro, amashusho y’ubugeni, ubusitani bw’imbuto n’ibindi bifitanye isano n’ubwami bwa Bungwe.
15h-17h: Gusura ubukorikori n’Agakiriro ka Huye

I sovu ubasha gusura bimwe mu bituma aka karere ka Huye gatera imbere, harimo ;Agakiriro ka Huye n’inzu y’ubukorikori, ukabasha kureba ibikorwa bitandukanye abaturage bakora byo kwiteza imbere.
Ushobora no gusura isoko rya Sovu, rirema kuwa Kane no ku cyumweru.
Sovu ni akagari kari mu murenge wa Huye mu karere ka huye.