Kuva mu kwezi kwa Ukwakira-Ugushyingo-Ukuboza tuba turi mu gihe cy’umuhindo, ni igihe cy’imvura nyinshi. Ni byiza kumenya amaserukiramuco wa kwitabira muri iki gihe.
1.Umurage International Books and Arts Festival

Iserukiramuco Mpuzamahanga ry ’ibitabo n’ubugeni, rigizwe n’ibiganiro ku bakora mu ruganda rw’ibitabo, ubugeni n’umurage, abahanzi, abarimu, abakora mu muco, amateka, ririmo imurika ry’ibitabo. Rizaba 1-3 Ukwakira 2025, Ribera muri Amphitheatre (Kigali Genocide Memorial/Gisozi).Ribaye ku nshuro ya mbere.
2.Kigali Fashion Festival

Iserukiramuco ry’imideli, rizahuza abakora mu ruganda rw’imideli mu Rwanda, ni umwanya wo kureba ukuntu urubyiruko rubyaza amahirwe mu gukora imyenda, kuyerekana,kuyicuruza. Rizaba tariki ya 4 Ukwakira 2025 kuri Centre Culturel Francophone du Rwanda (Rugando-Kimihurura)
3.All African Independent Film Festival (AAIFF)
Ku nshuro ya 2. Iserukiramuco rya filimi z’ abanyafurika bigenga, uburyo bwo gufasha abantu batandukanye gutanga ubutumwa mu bibera ku mugabane, gufasha urubyiruko kugaragaza impazo zarwo. Ryatangiye mu mwaka wa 2024, rifite ikicaro I Kigali. Herekanwa filimi zakozwe n’abantu batandukanye bigenga bo ku mugabane wa Afurika, hatangwa ibihembo, hakabaho n’ibiganiro by’abantu bakora muri filimi mu Rwanda no muri Afurika.
Herekanwa filimi zo mu byiciro bitandukanye bya filimi. Rizaba tariki ya 10-11-12 Ukwakira 2025. Rizabera kuri Centre Culturel Francophone du Rwanda (Rugando-Kimihurura)
4.Isôoko Great Lakes Festival
Iserukiramuco rihuza abahanzi bo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, ririmo guhanga udushya, ibihangano bivuga ku mahoro binyuze mu muco. Rizaba ririmo kwiga, amahugurwa, kugungurana ibitekerezo, gusangira ubumenyi n’abandi bafite uburambe.

Rifite inshingano yo guhuza abahanzi bavuye impande zose bakabyina, bagahura, bakamenyana binyuze mu buhanzi n’amahoro.
Aka karere kazahajwe n’umutekano muke, iserukiramuco rifasha gukomeza kureba ahazaza no gushyigikira ubworoherane.
Ni ku nshuro ya mbere, rizaba 3-9 Ugushyingo 2025.
5.European Film Festival
Iserukiramuco rya Sinema zo mu Bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse no mu Rwanda. Ni filimi ziba ziri mu byiciro bitandukanye; Comedy, Drama, Documentary, Fiction,..), zerekanwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali no mu ntara.
6. Mashariki African Film Festival
Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema, rihuza abantu bakora mu ruganda rwa sinema bo mu Rwanda no hanze y’igihugu. Rirangwa n’ibikorwa bitandukanye; kwerekana filimi, gutanga ibihembo, ibiganiro, gusangira ubumenyi…

Nyuma ya Filimi haba ikiganiro cyo kungurana ibitekerezo kubyerekeye uko filimi yari imeze. Iri serukiramuco rikunda kuba mu Ugushyingo buri mwaka.
7.Iwacu Muzika Festival
Iserukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2019, ryitabirwa n’abahanzi nyarwanda bazenguruka mu mijyi itandukanye y’u Rwanda bataramira abakunzi babo. Ni iserukiramuco ritegurwa na Kampanyi ya EAP (East African Promoter).
Ribera: Ahantu hatandukanye mu Rwanda
Rikaba rikunda kuba hagati ya Nzeri-Ugushyingo buri mwaka.