Umuhango wo Kwita Izina watangiye mu mwaka wa 2005, ni umuhango ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ku nshuro ya 20, abana 40 nibo biswe amazina n’abantu batandukanye bavuye hirya no hino ku isi. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’intebe Bwana Justin Nsengiyumva, hari n’umufasha wa Perezida wa Repuburika Jeannette Kagame.
Dore abantu bise amazina:
1.Javier Pastore , umunya-Argentina wakinaga umupira w’amaguru. Yise ingagi izina Ganza.
2. Yemi Alade, umuhanzi w’injyana ya Afropop na R&B, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, akomoka muri Nigeria. Yize ingagi izina Kundwa.
3.Athanasie Mukabizimungu, umuyobozi wa koperative Imbereheza ikorera muri Gahunga (Musanze). Yise ingagi izina rya Cyubahiro.
4.Reed Oppenheimer, umuyobozi Mukuru wa Reed Jules Oppenheimer Foundation. Yise ingagi izina Tengamara.
5.Sang-Hyup Kim, ni umunya Korea y’Epfo, umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iterambere riishyigikira ibidukikije. Yise Ingagi izina rya Impuguke.
6.Alliance Umwizerwa, ni umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku ngagi mu kigo cya Dian Fossey Gorilla Fund. Yise ingagi izina rya Mushumba Mwiza.
7.Camille Rebelo, ni rwiyemezamirimo w’umunya-kenya, umuyobozi mukuru wa EcoPlanet Bamboo. Yise ingagi izina rya Rugano.
8.Susan Chin, akuriye ibijyanye no gushushanya imbata z’imishinga muri Wildlife Conservation Society kuva mu 1982. Yise ingagi izina rya Cyerekezo.
9.David.S.Marriott,umushoramari w’umunyamerika , kuva mu 2022, ni Chairman w’Inama y’Ubutegetsi ya Marriott Internatonal. Yise ingagi izina rya Rugwiro.
10.Dr. Gaspard Nzayisenga, muganga uvura inyamaswa, ni muganga mukuru muri Gorilla Doctors. Yise ingagi izina rya Unguka.
11.Michelle Yeaoh Todt, ni umukinnyi wa Filimi ukomoka muri Malyasia. Yise izina rya Rwogere.
12.Jean Todt, ni umufaransa ukora mu bijyanye n’amasiganwa y’imodoka, yabaye umuyobozi wa FIA. Yise ingagi izina rya Ruvugiro.
13. Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein ni umuhanzi ukomoka mu Budage, umuyobozi wa Louiselund Foundation. Yise izina rya Burere.
14. Mathieu Flamini, wabaye umukinnyi wa Arsenal, ubu ni rwiyemezamirimo muri GFBiochemicals. Yise ingagi izina Rubuga.
15. Leonard Nsengiyumva, ni umunyarwanda, impuguke mu bijyanye no gukusanya no kubika amakuru mu kigo cya Dian Fossey Gorilla Fund. Yise ingagi izina rya Atete.
16.Claver Ntoyinkima , ni umutoza ukaba n’umuyobozi wa ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Yise ingagi izina rya Nyunganizi.
17. Dr Yin Ye, umuyobozi mukuru wa BGI Group mu Bushinwa. Yise ingagi izina rya Tekana.
18. Charlie Mayhew ni umuyobozi mukuru wa Tust Trust, umuryango wiyemeje kurengera inyamaswa n’ibidukikije muri Afurika. Utanga ibihembo bya Tust Conservation Awards. Yise izina rya Ntavogewa.
19. Tunku Ali Redhauddin Ibni Tuanku Muhriz, ni igikomangoma muri Leta ya Negei Sembilan muri Malaysia. Ni perezida wa WWF-Malyasia. Yise izina rya Ntarungu.
20. Brenda Umutoni,akora muri Pariki y’igihugu y’ibirunga. Yise ingagi izina rya Tsinda.
21. Michael Bay, ni umunyamerika ukora mu bya filimi I Los Angeles, afite inzu itunganya filimi ya Platinum Dunes. Yise ingagi izina rya Umurage.
22. Professor Senait Fisseha ni Visi Perezida ushinzwe gahunda mpuzamahanga mu muryango Susan T Buffet Foundation, ari no mu bagize inama y’ubutegetsi ya University of Global Health Equity (UGHE). Yise ingagi izina Mwizerwa.
23. Khadja Nin, amazina ye ni Jeanine Rema, ni umuhanzi mpuzamahanga ukomoka mu Burundi, yandika indirimbo yamenyekanye ku izina rya Khadja Nini no mu ndirimbo Sambolera. Yise ingagi izina rya Garuka.
24.Vivien Ressler, ni umunyabugeni ukomoka muri Cuba, utera inkunga mu bikorwa by’uburezi n’imibereho. Yise ingagi izina rya Higa.
25. Théogène Bimenyimana ni umuyobozi mukuru ushinzwe gukurikirana ingagi mu kigo cya Dian Fossey Gorilla Fund. Yise ingagi izina Amahitamo.
26.Somi Kakoma, ni umuririmbyi n’umukinnyi wa filimi, amazina nyakuri ni Laura Kabasomi Kakoma, afite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Amerika, ku babyeyi barimo umunyarwanda n’umugande. Yise ingagi izina rya Iwacu.
27.Dr.Eduard Hult ni umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Education First North America, gifasha mu bikorwa by’uburezi no kwiga indimi no kunoza ingendo z’abajya kwiga mu mahanga. Yise ingagi izina rya Rwanda Nziza.
28.Bacary Sagna, ni umufaransa wahoze ari myugariro w’ikipe ya Arsenal (2007-2014). Yise ingagi izina Amahumbezi.
29.Khaby Lame, ni umunya-Senegal wakuriye mu Butaliyani, yamenyekanye kubera gukora Video z’urwenya kuri Tik Tok akurikirwa n’abarenga miliyoni 161. Yise ingagi izina Ongera.
30. Gagan Gupta ni umushoramari w’umuhinde, yashinze ARISE IIP, ARISE IS na ARISE P &L, ibigo bitatu bikora mu gutunganya no gucunga ibikorwa remezo by’inganga muri Afurika. Yise ingagi izina rya Mpinganzima.
31.Dieudonné Gato, ni umunyarwanda, umurinzi w’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda. Yise ingagi izina rya Rufatiro.
32.Ruth Fisher umunyamategeko, umuyobozi mukuru wa Pereg Holdings, yibanda ku ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga, mu buzima bw’ikoranabuhanga mu buvuzi. Yise ingagi izina Inkomoko.
33. Matthew Harris ni umwe mu bashinze Global Infrastructure Partners (GIP) ikigo gikora mu ishoramari mu bikorwa remezo mu ingufu zisubira, inganda z’amashanyarazi, ibicanwa … Yise ingagi izina rya Mwungeri.
34.Jean de Dieu Niyonzima, ni umunyeshuri wiga mu ishuri ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona (Educational Institute For Blind Children), yahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yabaye uwa gatanu ku rwego rw’igihugu. Yise ingagi izina rya Terimbere.
35. Jean Marie Vianney Zirimwabagabo, ni umurinzi w’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yise ingagi izina rya Umutoni.
36. Naume Mukabarisa, ni umunyarwandakazi ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’ingagi muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga. Yise ingagi izina rya Kwihangana.
37. Lee Ehmke, ni umuyobozi w’ibikorwa byo kubungabunga inyamaswa, yabaye Perezida n’umuyobozi Nshingwabikorwa wa Houston Zoo. Yise ingagi Izina rya Ishyamba.
38. Xi Zhinong, ni umufotozi w’inyamaswa uzwi mu Bushinwa, abarizwa muri Wild China Film, ikigo cyashinzwe n’umugore we, kigamije guteza imbere kubungabunga ibidukikije binyuze mu mafoto na Filimi. Yise ingagi izina rya Izere.
39. Luis Garcia ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espanye, yakiniye amakipe atandukanye I Burayi, ubu ni umusesenguzi kuri ESPN. Yise ingagi izina rya Iraba.
40. Suzanne Sinegal ni umwe mu bashinze, akaba n’umuyobozu wa Rwanda Girls Initiative ndetse na Gashora Girls Academy of Science and Technology. Yise ingagi izina Muvugizi.
Kuva uyu muhango wabaho hamaze kwitwa abana 438, mu ishyamba ry’ibirunga zikaba zimaze kwiyongera kuri 604. Ibi byose ni kubufatanye; abashakashatsi, abavuzi b’inyamaswa, abarinda pariki, abasigasira ibidukikije, abaturage ndetse na guverinoma y’u Rwanda.










