Kiliziya 1917 , abapadiri ba mbere b’abanyarwanda

December 5, 2025

Abanyarwanda babiri; Padiri Baritazari Gafuku na Padiri Donat Reberaho nibo bahawe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda.

Padiri Baritazari Gafuku yavutse mu mwaka w’ 1885, avukira I Zaza muri Diyoseze ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Yabyarwaga na Kamurama na Nyirahabimana.

Padiri Donat Reberaho, we igihe yavukiye ntikizwi neza gusa ni hagati y’umwaka 1894-1895, avukira Rubona i Save ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Yabyarwaga na Semihari na nyina Nyirandekeye.

Padiri Reberaho yabatijwe tariki ya 19 Nzeri 1903, maze ahabwa izina rya gikiristu Donat. Umubyeyi we wa batisimu yabaye Alphonse Mbonyigaba. Mbere yo kwinjira mu iseminari nto, Donat Reberaho yabaye umukatejiste n’umufasha w’abamisiyoneri.

Muri Nyakanga 1904, Musenyeri Hirth yakiriye Gafuku Balthazar na Donat Reberaho n’abandi basore barimo Joseph Bugondo na Pierre Ndegeya mu iseminari ya Hangiro I Bukoba muri Tanzania.

Aba bombi iseminari nto bayize kuva mu 1904 kugeza mu 1909, kuva 1909 kugeza mu 1910 bize Filozofiya, naho mu 1910 kugeza mu 1913 bize Tewolojiya.  Balthazar GAFUKU yahawe ubudiyakoni mu Ukwakira 1916, ni mu gihe Donat REBERAHO ahabwa ubudiyakoni hari tariki ya 8 Ukwakira 1916. Maze bahabwa ubupadiri tariki ya 7 Ukwakira 1917, babuhabwa na Musenyeri Hirth muri Katedrali ya Kabgayi.

Balthazar Gafuku yitabye Imana ku wa 14 Kamena 1959, ku myaka 75 y’amavuko. Ashyingurwa I Mugombwa, ubu ni mu Karere ka Gisagara, ni mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wayobowe na Musenyeri André Perraudin.

Ni mu gihe Padiri Donat Reberaho bari baraherewe rimwe isakarame ry’ubusaserodoti yari yaritabye Imana mbere, aho yari akiri muto ku myaka 41 y’amavuko hari ku wa 1 Gicurasi 1926.