Misiyoni ya Save niyo yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900. Iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu. Kiliziya yubatswe bwa mbere yari isakaje ibyatsi.
Mu mwaka wa 1905 ni bwo babashije kubaka bakoresheje ibikoresho bikomeye.
Ubu iherereye mu karere ka Gisagara, intara y’amajyepfo.









