Tariki ya 7-9 Nzeri 1990, Papa Yohani Yohani Pawulo II yakoreye urugendo mu Rwanda. Ni urugendo rwaranzwe n’ibintu byinshi bitandukanye n’ahantu yageze hirya no hino mu gihugu.
Yasomeye Misa Nyandungu (Kigali) na Mbale (Kabyayi)

Mu kibaya cya Nyandungu yahasomeye misa Tariki ya 9 Nzeri 1990, misa yari irimo abanyarwanda benshi ndetse na Perezida Habyarimana Juvenal.
Ubu harangwa n’urwibutso rugizwe n’umusaraba munini, inzu yubatse iriho ishusho ye n’amatariki yaziyeho mu Rwanda. Ni mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, mu gishanga cya Nyandungu.
Urwibutso rwa Papa ku Kamonyi
Ku kamonyi, ku muhanda Kigali-Muhanga, hari urwibutso rwa Papa Paul II mu Rwanda, ni urwibutso rugizwe n’amasuka abiri, bisobanura ko u rwanda ari igihugu cy’ubuhinzi.
Yahaye ubupadiri abanyarwanda

Papa Paul II yahaye ubuparidi abanyarwanda n’abakongomani bagera kuri 30. Mu ntore za Nyagasani zahawe ubupadiri na Papa Jean Paul II igihe yazaga mu Rwanda mu 1990; harimo ba Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda na Musenyeri Harorimana Visenti, Paidiri Vincent Kagabo na Niyibizi Deo,










