Afurika, ibibumbabano bifite ibisobanuro bikomeye muri Afurika (1-10)

December 21, 2024

Ni byiza kumenya ibibumbano biri hirya no hino mu bihugu bya Afurika , ibibumbano bifite akamaro ku rwego rw’igihugu cyangwa rw’umugabane kubera ibisobanuro abanyagihugu baha icyo kibumbano.

Ni ibibumbano by’abaturage, bisurwa na buri wese kandi ku buntu, bidasaba ikiguzi icyo aricyo cyose kukireba. Biboneka mu mpande zose z’afurika ndetse no mu Nyanja.

1.Nelson Mandela (South Africa)

Ni ikibumbano kiri mu marembo y’inyubako ya Union Buildings mu mujyi wa Pretoria-Gauteng  (South Africa) kireshya na metero 9 z’uburebure, gikozwe mu butare bugana na Toni 3.5, cyakozwe gitandukanye nyuma kirahuzwa n’aba Knight Borthers muri Sculpture Services Foundry. Amaguru n’amaboko byakorewe muri Nottingham Road (Kwazulu Natal), cyatwaye amafaranga angana na R8-millions.

Ni ikibumbano cyatashywe na Perezida Jacob Zuma  tariki ya 1Ukuboza 2013 ku munsi w’ubwiyunge , mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida Nelson Mandela akaba yari n’impirimbanyi  mu guhashya Apartheid.

2. Jesus de Greatest (Nigeria)

Ikibumbano kireshya na metero 8.53, gifite ibara ry’umweru, giherereye ku Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Aloyizi (Saint Aloysius Church I Abijah muri leta ya Imo.

3.Africa Renaissance Monument (Senegal )

Ikibumbano cya metero 49, kigaragaza umugore, umugabo n’umwana nk’ikimenyetso kirambye cyahazaza, cyababyeyi bari guha icyizere umwana w’umunyafurika.

Kiri ku gasongero k’imisozi y’impanga ya Mamelles, mu nkengero z’umujyi wa Dakal  hafi y’inyanja ya Atalantika. Cyatashwe mu maka wa 2010, ni umushinga watangijwe na Perezida Me Abdoulaye Awade

4.Big Tagine (Maroco)

Ikibumbano cya Tagine izwi mu bihugu by’abarabu mu guteguramo amafunguro, ni ikibumbano kigaragaza neza  Tagine uko ikoze, uko itatse. Giherereye mu gace ka Safi muri Casablanca hafi y’inyanja ya Atalantika.

5. Saad Pacha Zaghloul (Egypt)

Saad Pacha Zaghloul yari umunyamategeko, umunyapolitiki, yari mu ishyaka rya Wafd  ikibumbano  cye kiri mu mujyi wa Alexandria mu busitani, kireshya na metero 12, kimugaragaza nk’umuntu ahagaze  yemye areba inyanja ya Mediterane.

Umuntu ufatwa nk’imirimbanyi y’ubwigenge bw’igihugu cya Misiri (Egypt) na Sudan, yafunzwe n’abongereza, nyuma kubera imyigaragabyo y’abaturage baramurekura, ashyiraho guverinoma, yapfuye mu mwaka wa 1927.

6. The Hand (The Anti-Corruption Monument) (Rwanda)

Igihangano cyo kwirinda ruswa (Anti-Corruption ) kireshya na metero 12, cyakozwe  n’umunyabugeni w’umunya Iraki  Ahmed Al Barani. Kigaragaza ikiganza gifite intoki zirambuye gisobantura ko intoki zera, Oya kukugira nabi.Iminyururu 186 isobanura ibihugu bya United Nations Convention Against Corruption

Cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame na Sheikh Tamin Al-Thani (Emir wa Qatar) tariki ya 9 Ukuboza 2019  mu gihe cy’inama ya 4 ya International Anti-Corruption Excellence Awards, kishyurwa na Leta ya Qatar.

Ni mu rwego rwo kumva politiki yo kurwanya ruswa ya Leta y’u Rwanda, gukorera mu mucyo. Cyanditseho amagambo ya Emir wa Qatar ashimira abanyarwanda na Perezida wabo. Giherereye mu busitani bwa  KCC (Kigali Convention Center).

7.Amazone (Benin)

Ikibumbano Amazone cyakozwe mu rwego rwo guha agaciro abaturage b’abagore (Amazone) bo mu bwami bwa Dahomey muri Benin y’ubu. Cyakozwe mu butare bwa bronze, kireshya na metero 30, kigapima toni 150.

Kigaragaza umurwanyi w’umugore ukiri muto uhagaze, ufite intwaro zo ku rugamba ahagaze yemye k’ikimenyetso cy’itsinzi, umunyembaraga,  ubutwari bw’umugore w’umunyabene.

Cyakozwe n’umunyabugeni Li Xiangqun mu mwaka wa 2019, gitahwa ku mugaragaro na Perezida Patrice Talon tariki ya 30 Nyakanga 2022.

8. Mombasa Tusks (Kenya)

Igihangano cy’amahembe abiri y’inkura, cyubatswe mu mwaka wa 1950, mu rwego rwo guha ikaze umuryango w’umwami w’Ubwongereza (Queen Elizabeth II mu mujyi wa Mombasa.

Mu rwego rwo guha agaciro inkura zo muri Kenya, ibyo bibumbano bituma abanyakenya bakanda izo nyamaswa zo mu mashyamba yabo.

9. Papa Wemba (RDC)

Ikibumbano cya Papa Wemba kiri muri karitsiye ya Matonge mu mujyi wa Kinshasa, cyatashywe ku mugaragaro tariki ya 8 Ugushyingo 2023 na Perezida Felix  Tshisekedi (RDC).

Ni umushinga wo kugikora watangiye mu mwaka wa 2018 kubwa Andre Kimbuta( wari Guverineri w’umujyi wa Kinshasa). Papa wemba yafatwaga nka Ambasaderi w’umuziki w’abakongomani mu mpande zose z’isi. Aho yaririmbiraga hose yaririmbaga mu ndimi enye zo muri RDC (Swahili, Lingala, Kikongo na Tshiluba na Tetela). Yapfuye tariki ya 24 Mata 2016 I Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ikibumbano cye ni uguha agaciro impano ye, bizakomeza gukura bihabwa agaciro mu bazaza bazakomeza gukunda Lumba na Sape.

10. Independence Monument (Uganda)

Ikibumbano gisobanura Ubwigenge bwa Uganda  kuva mu bukoroni bw’Abongereza bwabonetse tariki ya 9 Ukwakira 1962, kireshya na metero 6, giherereye mu mujyi wa Kampala rwagati mu busitabi bwa King George V Jubilee. Gisobanura umubyeyi uteruye umwana, umwana yashyize amaboko hejuru mu kirere, bisobanura ubwigenge bwa Uganda. Iki kibumbano cyashyizwe ku mafaranga yo muri Uganda;1000UGX  kugeza kuri 5000 UGX. Iki kibumbano cyasimbuye icya King George V w’ubwongereza cyari gihari.

Ikibumbano cyakozwe n’umunyeshyuri w’umunyabugeni Gregory Maloba w’umunyakenya muri Makerere University. Ku cyubaka byatewe inkunga n’ubwongereza.