Inkuri z’ibirori

Umuganura 2025, Umuganura ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe I Musanze

Buri mwaka, uwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, mu gihugu hose aba ari umunsi w’Umuganura. Uyu mwaka ku rwego rw’igihugu wabereye kuri Sitade Ubworoherane mu murenge wa Muhoza mu Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari:...

Itorero Indangamirwa rya UR-CST ryatwaye irushanwa ry’imbyino Gakondo mu Rwanda

Ni amarushanwa yari yitabiriwe n’amatorero 21 y’amashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda, yaranzwe n’imbyino gakondo za kinyarwanda z’impande zose z’u Rwanda, harimo; umushagiriro, Ikinimba, Ikinyemera, Igishakamba, Gusaama, n’umuhamirizo w’intore. Ni amarushanwa...

Kwita izina, umuhango umaze imyaka 20 (2005-2024).

Umwaka wa 2024, usobanura byinshi mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingangi. Ni umuhango umaze imyaka 20, hakaba hamaze kwitwa abana b’ingagi 395. Mu muco nyarwanda, umwana uvutse ahabwa izina, guha izi nyamaswa ni ukuziha agaciro, no kuzirinda kugirango zidacika....

2023, Imirage y’Isi Mishya yo muri Afurika

Tariki ya 10-25 Nzeri 2023 mu nama ya 45 (2022-2023) ya Komite Ishinzwe Gushyira Imirage ku Rwego rw’isi (World Heritage Committte) yabereye i Riyadh (Saudi Arabia), yashyize imirage 8 mishya yo muri Afurika mu mirage y’isi. Afurika imaze kugira imirage 100 yanditswe...