Kwita izina, umuhango umaze imyaka 20 (2005-2024).

December 31, 2024

Umwaka wa 2024, usobanura byinshi mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingangi. Ni umuhango umaze imyaka 20, hakaba hamaze kwitwa abana b’ingagi 395.

Mu muco nyarwanda, umwana uvutse ahabwa izina, guha izi nyamaswa ni ukuziha agaciro, no kuzirinda kugirango zidacika.

Dore ibintu ukwiriye kuzirikana kuri uyu muhango:

1.Kwita izina byatangiye mu mwaka wa 2005

2. Kwita Izina umuhango ubera mu Kinigi ku birenge by’ibirunga.

3.Kwita izin,  Umuhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame.

4.Kwita Izina (2005), Izina Byishimo, izina ry’umwana w’ingagi ryiswe na  Perezida Paul Kagame ku nshuro ya mbere.

5. Kwita Izina ,umuhango witabiriwe n’umufasha wa Perezida wa Repuburika Jeanette Kagame rimwe na wimwe.

6.Kwita Izina wabaye umuhango ngirakamaro ku isi mu kubungabunga ibidukikije.

7. Kwita Izina, Umuhango witabiriwe n’abantu bakomeye bavuye ku isi hirya no hino ku isi; abashakashatsi, abashoramari, abahanzi, abayobozi b’ibigo, abahanzi, abakinnyi, ibyamamare mu ngeri zitandukanye..

8.Kwita Izina 2023 (inshuro 19), umuhango witabiriwe na Dr Zurab Pololikashvili uyobora UNWTO, wise izina Inshingano umwana w’ingagi.

9. Kwita Izina, umuhango uha agaciro inyamaswa z’ingagi zirimo gucika ku isi ziba muri Pariki y’igihugu y’ibirunga ( Volcanoes National Park).

10. Kwita Izina 2023 (Inshur0 19) ,umuhango witabiriwe na Mme Audrey Azoulay,(umuyobozi wa UNESCO) yise izina Ikirango umwana w’ingagi.

11. Kwita Izina mu mwaka wa 2008 (Inshuro 4) ,umuhango witabiriwe na Craig Hatkoff umuyobozi wa Wildlife Direct, umwanditsi wa Owen and Mzee. We n’umukobwa we bise izina Mushya umwana w’ingagi.

12. Kwita Izina ,umuhango witabiriwe n’umuhanzi Oliver Ngoma (2008).

13. Kwita Izina ,biliyoni 12, 58 zimaze gutangwa mu gufasha abaturage baturiye pariki mu mishanga, kubaka amashuri, kubaka amavuriro, n’ibiraro.

14. Kwita Izina 2017,umuhango witabiriwe na Mugisha Benjamin (The Ben) yise izina Uruyange umwana w’ingagi.

15. Kwita Izina ,umuhango witabiriwe na Turahirwa Moise (Co Founder:Moshions) yise izina Kwanda

16.Kwita izina 2019 (inshuro 15), witabiriwe na Amina Mohammed (Umunyamabanga wungirije w’umuryango w’Abibumye yise izina Ingoga umwana w’ingagi.

17.Kwita izina 2019 (inshuro 15), umuhango witabiriwe na Meddy, yise izina Inkoramutima umwana w’ingagi.

18. Kwita Izina 2021 (inshuro 17),umuhango wabereye ku ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID19

19. Kwita Izina 2022 (Inshuro 18), wabaye tariki ya 2 Nzeri 2022, Igikomangoma cya Walles  Charles Philip Arhur George yise izina Ubwuzuzane. Umwana wo mu muryango Muhoza.

20. Kwita Izina 2022 (Inshuro 18) ,umuhango witabiriwe na Didier Drogba yise izina Ishami umwana w’ingagi.

21. Kwita Izina 2022 (Inshuro 18) ,umuhango witabiriwe na Louise Mushikiwabo (OIF) yise izina Turikumwe, umwana wo mu muryango Ntambara.

22. Kwita Izina ,umuhango wo guha agaciro, abaturage baturiye pariki, abavura inyamaswa, abakora mu gusigasira ibidukikije, abashakashatsi, abarinda n’abacunga parki n’abandi.

23. Kwita Izina, uyu mwaka 2024 hari kwitwa abana 19.

24. Kwita Izina,umuhango wari kuba tariki ya 18 Ukwakira 2024. Warasubitswe.