Tariki ya 10-25 Nzeri 2023 mu nama ya 45 (2022-2023) ya Komite Ishinzwe Gushyira Imirage ku Rwego rw’isi (World Heritage Committte) yabereye i Riyadh (Saudi Arabia), yashyize imirage 8 mishya yo muri Afurika mu mirage y’isi.
Afurika imaze kugira imirage 100 yanditswe ku rwego rwisi, gusa ni naho hari imirage y’isi iri ku rwego rw’ifite ibibazo cyane. Ubu ku isi hari imirage y’isi 1199 mu bihugu 168.
Dore iyo mirage y’isi yo muri Afurika :
1.Ethiopia’s Gedeo Cultural Landscape
2.Djerba (Tunisia)
3.Bale Mountains National Park (Ethiopia)
4.The Forest Massif of Odzala-Kokoua (Congo)
5.Rwanda’s Memorial site of the 1994 Genocide;Nyamata,Murambi, Gisozi and Bisesero
6.Rwanda’s Nyungwe National Park.
7.Koutammakou, The land of the Batammariba (Benin and Togo)
8.Andrefana Dry Forests (Madagascar)
Ni ukwishimira ibyiza bihebuje ndangamuco na kamere, bituruka mu gihugu kimwe cyangwa ihuriye n’ibihugu bibiri hirya hino no hino ku isi, dushyira imbere ku bisigasira kubera abazaza nabo bazabimenye.
Akanama kari kagizwe na; Argentina, Belgium, Bulgaria, Egypt, Ethiopia, Greece, India, Italy, Japan, Mali, Mexico, Nigeria, Omar, Qatar, Russian Federation, Rwanda, Saint Vincent and the Grenadines, Saudi Arabia, South Africa, Thailand na Zambia.
Chairperson: Dr Abdulelah Al-Tokhais (Saudi Arabia)
Rapporteur: Ms Shikha Jain (India)
Vice-Chairpersons: Argentina, Italy, Russian Federation, South Africa, Thailand
Ifoto ( Unesco)