Gushyigikira ubukerarugendo burambye I Rwiri

August 6, 2025

Ubukerarugendo bugezweho ni ibikorwa bishyigikira ubukerarugendo burambye, ubukerarugendo bushyigikira ibikorwa byaho wasuye, ubukerarugendo butera impinduka.

Gushyigikira ubukerarugendo buramye I Rwiri ni ikintu kizahateza imbere, kikazana impinduka muri ako gace, abaturage bakabona inyungu zo kuba bafite ahantu ndangamateka na ndangamuco.

Aho iherereye

Ahantu ndangamateka haramviriwe ingoma Karinga, ni mu umudugudu wa Nturo, akagari ka Rwiri, umurenge wa Cyungo akarere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru.

1.Kuganira n’abaturage baho

Ni byiza gufata umwanya wo kuganiriza abaturage ba Rwili, mu rwego rwo kubyaza umusaruro aho hantu hafite amateka. Kwereka abahatuye amahirwe ahari mu minsi iri mbere. Ushobora no gutanga amahugurwa ku itsinda runaka ryaho ku kintu cyabateza imbere.

Ingero: Kuyobora ba Mukerarugendo, ibikorwa by’ubugeni, ubukerurugendo bw’ubuhinzi bw’ingano, gushinga amatorero ya Gakondo.

2.Kurinda kwangiza

Rwiri ifite imisozi iriho amashyamba, ni byiza kwirinda gutema ibiti, kujugunya imyanda aha hantu hafite amateka.

3.Gufasha amashuri

Ni byiza gukora ibikorwa byo gufasha ahantu wasuye. Guha ibitabo, amakaye n’indi bikoresho bikoreshwa ku ishuri. Uba ufashije abana kuziga neza bakazatera imbere.

4.Gusura imirima y’ingano

Gushyigikira ubukerarugendo burambye ni byiza gushyigikira ibikorwa bikorwa n’abaturage byaho wasuye. Rwiri yiganjemo imirima y’ingano ikikije imisozi yaho, kuyisura, abaturage baka kwereka imirimo bakora ku  gihigwa cyabo.

5.Gusigasira amateka

Gufasha gusigasira amateka y’I Rwili, kwandika ibitabo n’inkuru, gufata amafoto, kwandika imivugo, indirimbo, gukora filimi z’ivuga ibyaho. Bifasha gusigasira ayo mateka no kuyamenyekanisha.

6.Kwirinda gutanga amafaranga mu bana

Umuntu watembereye ahantu, ni byiza kwirinda gutanga amafaranga uyaha umwana, ushatse gufasha wayaha umuntu mukuru akaba yamenya icyo yazayakoresha yaganiriye n’umwana.

Amateka yaho

Rwiri ni ahantu haramvuriwe ingoma Karinga yabaye ingoma ngabe y’u Rwanda igihe gisanga imyaka 450. Yimitswe na Ruganzo II Ndori ahayinga mu wa 1510, ivanwaho mu 1961, ubwo ingoma ya cyami yahirikwaga.

Imihango yo kuramvura Karinga yateguriwe kwa Minyaruko ya Nyamikenke, umuvubyi ukomeye watwaraga u Busigi. Minyaruko yohereje umuhungu we Nyamigezi I Rwiri-Nturo mu ishyamba ry’inzitane ryarimo ibiti by’imyungo by’inganzamarumbo. Igiti bagiciyemo ingeri eshanu, zigeze mu Busigi abiru bahitamo ingeri 3 zo hasi bazibazamo ingoma 3 ziteye kimwe.

Ingoma yavuye mu ngeri yo hagati niyo bise Karinga itoranywa kuba ingabe, Minyaruko ayitura Ruganzu arayimika.