Gushyigikira ubukerarugendo buramye kuri Bungwe Queen’s Park

September 7, 2025

Bungwe Queen’s Park ni mu rugo rugari rwashinzwe mu rwego rwo gusigasira ubwami bwa Bungwe. Hashinzwe ikigo cy’ubukerarugendo cya GiHomArts & Cultours Ltd ku bufatanye na MSC Ibisumizi (Mountains Sports Club Ibisumizi)

Bungwe Queen’s Park ikora ibikorwa bishyigikira ubukerarugendo buramye.

1.Mu bikorwa bakora bafatanya n’abaturage.

Binyuze muri Bungwe Youth Volunteer, Bungwe Queen’s Park ikorana byahafi n’abaturage mu bintu ikora, gushyigikira abaturage mu bikorwa byabo by’ubuhinzi (ikawa, umuceli,…), ubworozi (ihene, inzuki) n’ubukorikori no

2.Kurinda ibidukikije.

Bakora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu muganda wo gutoragura imyanda, gushyiraho ahantu ho gushyira imyanda, kwigisha urubyiruko akamaro ko gutura ahantu heza no kumenya ingaruka zo kutita ku bidukikije.

3.Gusigasira no kumenyekanisha amateka

Bungwe Queen’s Park ikora ibikorwa by’ubushakashatsi, kumenyekanisha no gusigasira amateka y’abanyabungwe, amateka ya Ruganzu. Basigasira ibikorwa by’umuco n’amateka by’abanyarwanda; ubugeni, amafunguro,..

4.Guhanga imirimo

Mu gufasha guteza imbere I Sovu, Bungwe Queen’s Park itanga imirimo ku bantu bakorana nayo mu bikorwa byayo bya buri munsi;  abakora mu gutwaza abakerarugendo, ifasha abakerarugendo kugura ibikomoka I Sovu, guhaha ibyo abakerarugendo barya , banywa n’ibindi.

5.Guteza imbere imibereho y’abaturage bahaturiye

 Abaturage baturiye Bungwe Queen’s Park bafashwa mu gutera imbere, basurwa n’abamukerarugendo bakagura ibyo bahinga n’ibikorwa by’ubukorikori. Kubafasha kugira umuco wo gukorera hamwe mu makoperative, kugabirana no kurozanya ihene.

6.Kumenyekanisha Ibisi bya Huye.

Bungwe Queen’s Park ikora igikorwa cyo kumenyekanisha Ibisi bya Huye, gufasha abantu kuza kuhasura, kubayobora, gukorerayo siporo, kumenya akamaro n’amateka y’uwo musozi ndetse n’ibiwukikije.

Ikorera ku muhanda Huye-Nyamagabe-Rusizi, mu kagari ka Sovu, umurenge wa Huye, intara y’amajyepfo.  Ushaka kuhasura, GiHomArts & Cultours Ltd . (Tel.0789 650 660/ 0788 440 243/0781 703 611)