Kugira umuco wo gusoma ibitabo ni umuco ukwiriye kuranga umuntu wese ushaka kugira ubwenge, kubaka ubuzima bwe, kugera ku bintu byinshi. Ibitabo bitanga ubwenge bwinshi mu bintu bitandukanye bifasha mu kuba muri iy’isi.
Umurage wacu Group wabatoranyirije ibitabo 12 wasoma muri uyu mwaka. Nibura ugasoma igitabo kimwe buri kwezi. Ni ibitabo twahuje n’amatariki ndetse n’iminsi y’amateka yizihizwa mu Rwanda no muri Afurika muri uko kwezi. Ni ibitabo kandi byasomwa n’urubyiruko ndetse n’abakuze.
Deep Work (Mutarama)
Gutangira umwaka usoma igitabo gitanga inama zo gukora! Igitabo cyanditswe na Cal Newtork, kivuga ku kugira akamenyero ko gukora Cyane, kwivanamo ibikurangaza, maze ukabona umusaruro w’akazi kawe mu gihe gito.
Igitabo gitanga amategeko ane yo kugenderaho; harimo rimwe rivuga kureka imbuga nkoranyambaga (social media) igihe urimo gukora ikintu runaka.
Maping of choices (Gashyantare)
Ni igitabo cyanditswe na Fred Mugisha, umwanditsi ugaragaza ko iherezo ry’ikintu rituruka mu ntangiriro zacyo. Umuntu aba akwiriye kwitondera amahitamo ye kubera ashobora kugira ingaruka ku iherezo ryayo.
Umwanditsi akomeza yibutsa abantu kumenya amahitamo bakora kubera agira ingaruka ku buzima bwabo. Amahitamo akorwa n’abantu bose; umwana, umunyeshuri, umwubatsi, umuganga, urubyiruko, abakuru
Tariki ya 1 Gashyantare, ni umunsi w’intwari.
Umwari Ubereye u Rwanda (Werurwe)
Igitabo cyanditswe na Uwase Immaculate , kigaragaza agaciro k’umugore kuva kera mu mateka n’ubushobozi bwabo. Avuga ku mahirwe bafite ubu bagomba kubyaza umusaruro.
Tariki ya 8 Werurwe umunsi Mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori.
Do not Accept to Die/N’accepte pas De Mourir (Mata)
Igitabo kiri mu cyongereza no mu gifaransa cyanditswe na Dimitrie Sissi Mukanyiligira kivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Umwanditsi yari afite imyaka 23, umukobwa wari urangije kwiga, wishimye, yumva yishimiye ubuzima, afite umukunzi bakundana,..ariko jenoside igahindura byose mu buzima bwe.
Mu gitabo avuga ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo, gupfusha ababyeyi, gusigarana n’abavandimwe…..
Tariki ya 7 Mata, kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Heritage Fellings : Comment Les Jeunes Africains percoivent leurs Patrimoines (Gicurasi)
Igitabo kivuga uko urubyiruko rw’Afurika rwumva/rufata imirage yabo, ni ubutumwa bw’urubyiruko 13 runyamwuga mu bintu by’imirage. Cyanditswe n’urubyiruko nyafurika ruba mu muryango wigenga Patri Mundus ukorera mu Bufaransa.
Cyanditswe hibazwa ikibazo mu kuzirikana, umwimerere w’abanyafurika mu gusigasira, kumenyekanisha, kurinda, kwigisha imirage mu iterambere rirambye.
Tariki ya 5 Gicurasi ni umunsi Mpuzamahanga w’Imirage Y’isi yo muri Afurika!
S’organiser pour Réussir (Kamena)
Ni igitabo cyanditswe na David Allen, kivuga ukuntu wagira gahunda maze ukagera ku tsinzi. Gutekereza intego zawe buri gihe n’igihe iz’ibanze zihindutse. Ukivanamo imyumvire yo gukora mu kajagari, ukorera ibintu byinshi icyarimwe, gukora udatekanye,.
Rwanda Domain: Une Longue Marche Vers la Transformation (Nyakanga)
Igitabo cyanditswe na Kimonyo Jean Paul, umwanditsi avuga ko nyuma y’imyaka hahagaritswe Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ko ibibazo by’ibazwa ni impinduka mu iterambere ry’igihugu. Hakibazwa ukuntu igihugu cyari mu bihugu bikennye ku isi, igihugu cyashegeshwe na jenoside cyabashije kwiyubaka vuba vuba.
Umwanditsi kandi asobantura amavu n’amavuko y’umuryango wa FPR.
Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi mukuru wo Kwibohora.
Umuco mu Buvanganzo (Kanama)
Igitabo cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, kivuga ku muco nyarwanda, imihango n’imigenzo y’abanyarwanda, ki kanavuga ku buvanganzo nyarwanda; ibitekerezo by’abanyarwanda,.
Kuwa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Munani (Kanama) Ni Umunsi mukuru w’umuganura mu Rwanda.
Around the world with A Shitty Passports (Nzeri)
igitabo cyanditswe na Faris Nomand, umunyasudan uba mu Rwanda, ukunda gutembera, kivuga ku kugenda mu bihugu bitandukanye ku isi akoresheje Passport ye, aho yagiye yangwa, ahandi bakayemera,…ni ubuhamya bw’imyaka 10 akora ibikorwa byo kugendagenda ku isi.
Tariki ya 29 Nzeri aba ari umunsi mukuru w’ubukerarugendo.
Kagame Paul: Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda (Ukwakira)
Ni igitabo cyanditswe na Hategekimana Richard, kivuga kuri Perezida Paul Kagame ku budasa bwe mu rugendo rwo kuyobora u Rwanda, uko yagendaga abikora mu buryo budasazwe kandi bugatanga umusaruro.
Igitabo kigaragaza urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, uruhare rw’abanyarwanda mu gukunda igihugu cyabo n’ubuyobozi bwabo kubera ibyiza babagezaho.
Tariki ya 1 Ukwakira ni umunsi wo gukunda igihugu.
Les mots pour les Maux (Ugushyingo)
Igitabo cyanditswe na Kramo Sangare, ni igitabo gihuza ubusizi n’iterambere ku giti cyawe, aho amagambo akiza ibikomere by’imitekerereze ibabaje. Igitabo gifasha mu gufasha mu gutera imbere mu gukira, amagambo agafasha mu kuvuga icyo utekereza no gukiza amagambo atavugwa buri muntu aba afite.
Umwanditsi avuga ku bintu bihangayikisha abantu, urukundo, kwigirira icyizere, kubabarira n’ibindi byinshi bibabaje abantu mu isi y’uyu munsi.
The Magic of Thinking Big (Ukuboza).
Ni igitabo cyanditswe na David J.Schwartz, kivuga ukuntu umuntu akuza impano yo kwigirira icyizere, ugatsinda ubwoba, ukagira intego nziza, ukagira n’imitekerereze yo gutsinda.
Mu gice cya mbere k’igitabo, umwanditsi avuga rwose ko ukwiriye kwizera ko uzatsinda, ukirinda gutekereza ibintu byo gutsindwa.
P.S:Tukurarikiye gusoma “Igicumbi Magazine”, ubashe kumenya amakuru y’ubukerarugendo, umuco n’amateka, n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange. Uzabasha no gusangamo imikino, ibintu byongera ubumenyi n’ibindi byinshi. Ntabwo yakubuza gusoma ibindi bitabo.