Guhitamo ibitabo byo gusoma muri uyu mwaka, ni ukugufasha kumenya ibitabo byiza byanditswe n’abantu. Ni ibitabo bifite ubukungu bwinshi byatumye abantu bamwe baba abantu bakomeye,, ibitabo birimo ubuhamya, amakuru utaruzi,…
Gusoma bigufasha kumenya amakuru, kugira ubumenyi n’ubwenge bifasha mu buzima bwa buri munsi, ari ubu n’ahazaza.
1. Le Concept de Safari : Un Cadre Africain Pour les soins de Fin de Vie
Igitabo. Cyanditswe na Dr Christian Ntizimira, asobantura akamaro k’iki gitabo ku ruhande rw’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange.Umwanditsi mu gitabo yanditse hari umugani mugufi mu Kinyarwanda uvuga uti : «iyo umeze neza, uba uri uwawe/biba ari ibyawe. Ariko warwara ukaba uw’umuryango. »
Ni igitabo kigizwe n’amapaji 183, kiri mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa. Safari bisobanura urugendo mu rurimi rwa Kinyafurika. Muri iki gitabo, bivuga urugendo umurwayi aba arimo. Umwanditsi avuga ku buzima bw’abarwayi barwaye indwara zidakira, bari mu minsi yabo ya nyuma yo kubaho. Ubuzima baba barwariyemo, uko imiryango yabo ibaba hafi, uko abaganga babavura. Cyasohotse Mutarama 2025.
2. Becoming
Igitabo cya Michelle Obama (umugore wa Obama) kigizwe n’ibice 24, kigabanyijemo ibice bitatu: Becoming Me, Becoming Us, Becoming More. Avuga ku buzima bwe bwo mu bwana aho yabaga, ubuzima bwe bwo ku ishuri, uko yahuye na Obama, ubuzima bwabo mu rukundo no muri Pokitike kugeza abaye Perezida wa Amerika.
Akomeza avuga uko kuba umugore wa Perezida kandi ukita no ku muryango (abana babo babiri ba bakobwa n’urugo), kumenya inshingano ze, ku minsi ye mu biro kugeza Donald Trump atsinze. Yishimira igihe yamaze mu biro bya Perezida wa Amerika. Cyasohotse mu mwaka wa 2018.
3. Ijuru ry’Intego
Igitabo cyanditswe na Francois Xavier Ngarambe, kivuga ku inshamake y’ubuzima bw’abagaragu b’imana Sipiriyani Rugamba na Daforoza Mukansanga n’umuryango wabo urimo abana bapfanye
4.Rwanda 2009-2012
Igitabo kivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, cyanditswe na Antoine Mugesera. Igitabo kivuga ku buzima bwa barokotse jenoside yakorewe y’abatutsi, ubuzima bari barimo hagati y’imyaka 2009-2012.
Igitabo kigaragaza neza iby’ibanze byari bikenewe ku barokotse nyuma yo kuva muri ubwo bwicanyi. Cyerekana uruhare rw’itangazamakuru ry’abanyamerika mu guhakana ndetse n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abantu bamwe na bamwe.
5. Dr Sina Gerard, the Innovator
Ni igitabo kivuga k’ubuzima bwa rwiyemezamirirmo /umuhangamirimo Dr Sina Gerard, atanga ubuhamya bw’urugendo mu buzima bwe kugeza mu bucuruzi n’ibindi bikorwa akora. Igihe yatangiriye kugeza ku bikorwa afite ubu; inganda, amashuri, abakoz afite n’ibindi.
Ni igitabo cy’ubuhamya, cyigisha gukora uhereye kuri duke ukagera kuri byinshi, kudacika intege, ndetse no kugira intumbero.
6. Atomic Habits
Abantu benshi bibazako guhindura umurongo w’ubuzima bwabo, bagomba gukora ibintu binini mu guhinduka. Iki gitabo kerekana ko gukora utuntu duto, dutandukanye ku bumenyi bwiza n’imitwarire bishobora ku kugeza ku mpinduka kuri wowe n’abandi.
Umwanditsi yerekana amahame ane yagufasha mu kugira imyitwarire myiza; nk’ihame rya gatatu avuga ku koroshya ibintu (Make it easy), kwirinda kumva ko ikintu gikomeye, ukishyiramo ko wagishobora, watambuka ibyo bibazo,..Cyanditswe mu mwaka 2018.
7. Through My African Eyes
Ni igitabo cyanditswe n’umunyamakuru w’umunyakenya Jeff Koinange, kivuga ku rugendo rwe mu itangazamakuru kuri Reuters na CNN, aho yakoze mu bihugu biri mu ntambara nka Sudan (Darfur), Liberia, Siera Leone.
Akavuga no kugihembo yabonye nk’umunyafurika wa mbere wari ugihawe ndetse no kugira imyitwarire myiza no gusetsa.
8. SPARE
Igitabo cy’igikomangoma Harry (Prince Harry) mu bwami bw’ubwongeeza. Ni igitabo avugamo ubuzima bwe, ubuzima bw’umuryango we n’ubuzima bw’I bwami. Ni igitabo cyaje gitegerejwe cyane, abantu bibaza ubuzima bwe n’umugore we, kuva ibwami bakajya gutura muri America.
Muri iki gitabo, Harry avugamo uburyo yabuze mama we (Diana) afite imyaka 12, n’uburyo byahinduye ubuzima bwe, kwiga bikanga, akagira umujinya mwinshi ndetse akigunga.
Ni igitabo cyasohotse mu mwaka wa 2023.
9. AM ABLE
Ni igitabo cyanditswe na Nduwayesu Aime, asobanura ko mu byo wacamo byose, ufite imbaraga muri wowe zo kubisohokamo, ukabaho ubuzima butangaje washatse.
Umwanditsi yifashisha amagambo yo muri Bibiliya, ibikorwa, akagira abantu inama yo kwivanamo ubwoba,kwishakamo impano yawe yihariye kuko Imana ifugiteho umugambi no guhindura ubuzima bw’ibibazo mo amahirwe yo gutera imbere.
10. Depression
Igitabo cya Ivan Owona, asobanura ko kugira agahinda atari ikimenyetso cy’ubugwari, ko ahubwo ari ikimenyetso cyo kugerageza gukomera, kugira ubushobozi, kandi igihe kirekire. Kugira agahinda bibera mu muntu imbere, mu bitekerezo, muri we, akarwana nabyo kuburyo bigora ko abantu babasha kubibona ku muntu.
Umwanditsi asaba ababyeyi, abarezi, abantu bose bita ku bantu babari hafi, kugira icyo bakora bagafasha abantu bafite agahinda .Yerekana igisubizo cyo gukira ko ari ukwakira ko ufite agahinda maze ukegera abantu bakagufasha.
11.Ghana must Go
Ni igitabo cyanditswe n’umunyagana Taiye Selasi. Ni igitabo kivuga ukuntu nyuma y’urupfu twa Kwetu Sai’s mu gace ka Accra, umuryango wari wahuye n’ibibazo wahuye ugasangira amakuru yagahinda. Nyuma y’imyaka myinshi imiryango yaratandukanye baje guhurira ku kiriyo cya Kwetu.
Igitabo gisobanura ubuzima bwo mu iterambere, ukutabana neza mu muryango.
12.Kintu
Ni igitabo cyanditswe na Jennifer Nansubuga Makumbi, umugadekazi wanditse igitabo gisobanura aha kera, iki gihe n’ahazaza h’igihugu cya Uganda n’Ubwami bwa Buganda, kuva mu muryango kugeza ku gihugu.
Umwanditsi ava imuzi amateka ya Kintu akayahuza n’abamukomokaho, akerekana imigenzo, iterambere rigezweho ry’iki gihe n’ahazaza.
Ikindi: Ujye usoma na Igicumbi Magazine, ubashe kumenya amakuru y’ubukerarugendo, umuco n’amateka, n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange. Uzabasha no gusangamo imikino, ibintu byongera ubumenyi! Ntabwo cyakubuza gusoma ibindi bitabo.