Gutangira intangiro z’umwaka, tumenya ibitabo bishya byasohotse ni ugushyigikira abanditsi baba barakoze icyo gikorwa. Kumenya ibitabo byasohotse mu meze ya mbere y’umwaka wa 2025, bifasha kumenyekanisha ibyo bitabo maze abantu bakazabisoma muri uwo mwaka mushya.
Bifasha gukuza uruganda rw’ibitabo mu Rwanda, abanditsi bakamenyekana, abantu bakagira umuco wo gusoma no kwandika.
1.Le Concept de Safari : Un Cadre Africain Pour les soins de Fin de Vie.
Igitabo Cyanditswe na Dr Christian Ntizimira, cyasohotse tariki ya 18 Mutarama 2025 kuri Mundi Center. Dr Christian yari kumwe na Dr Déo Mbonyinkebe basobantura akamaro k’iki gitabo ku ruhande rw’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange.
Umwanditsi mu gitabo yaditse: hari umugani mugufi mu Kinyarwanda uvuga uti : «Iyo umeze neza, uba uri uwawe/biba ari ibyawe. Ariko warwara ukaba uw’umuryango. »
Ni igitabo kigizwe n’amapaji 183, kiri mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa. Ijambo « safari » bisobanura urugendo mu rurimi rwa Kinyafurika. Muri iki gitabo, bisobanuye urugendo umurwayi aba arimo. Umwanditsi avuga ku buzima bw’abarwayi barwaye indwara zidakira, bari mu minsi yabo ya nyuma yo kubaho. Ubuzima baba barwariyemo, uko imiryango yabo ibaba hafi, uko abaganga babavura n’ibindi.
2.Igitabo Lost in the Mist of Antiquity ( Vol.1)
Ni igitabo cyo mu bwoko bw’amashusho/kivuga ku nkuru izwi mu mateka y’u Rwanda; Maguru ya Sarwaya n’insibika. Cyanditswe na Manzi Yves Protogene (Manzi Evans ( Manzi yp Arts) hamwe na Katu Ben. Igitabo cyasohotse tariki ya 31 Mutarama 2025 kuri Goethe Institute.
3.Rwanda 2009-2012
Igitabo kivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, cyanditswe na Antoine Mugesera. Igitabo kivuga ku buzima bw’abarokotse jenoside yakorewe y’abatutsi, ubuzima bari barimo hagati y’imyaka 2009-2012.
Igitabo kigaragaza neza iby’ibanze byari bikenewe ku barokotse nyuma yo kuva muri ubwo bwicanyi. Cyerekana uruhare rw’itangazamakuru ry’abanyamerika, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abantu bamwe na bamwe mu guhakana Jenoside yakorewe abatutsi. Cyasohotse tariki ya 20 Werurwe 2025 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
4. Ijuru nk’intego
Igitabo cyanditswe na Francois Xavier Ngarambe, kivuga ku incamake y’ubuzima bw’abagaragu b’Imana, Sipiriyani Rugamba na Daforoza Mukansanga n’umuryango wabo urimo abana bapfanye. Cyasohotse tariki ya 22 Werurwe 2025 kuri Communauté de l’Emmanuel (Kicukiro)
5. A la Jeunesse du Rwanda et de la terre: Comprendre le Mecanisme Genocidaire
Ni igitabo cyagenewe urubyiruko ku bibazo bibaza kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kigizwe n’ibibazo n’amagambo. Ababyeyi babura amagambo yo kuvuga, kubera iki? Imyaka y’urubyiruko ni imyaka urubyiruko rwibaza ibibazo by’ingenzi. Cyasohotse muri Werurwe 2025.
6.Les Mille Collines á coups de Pedale.
Ni igitabo cyanditswe na Joseph Ndwaniye na Paul De Gobert, kivuga ku magare mu Rwanda. Umwanditsi avuga ku giti cye; kugenda ku igare bwa mbere mu Rwanda, akavuga ku buzima bw’abanyonzi, kugeza ku mateka y’umukino w’amagare usigaye ari irushanwa rikomeye mu Rwanda.
Ni igitabo kirimo imivugo n’amafoto byiza ku bakoresha amagare mu gihugu cy’imisozi igihumbi. Kibutsa ku Irushanwa Mpuzamahanga ry’Amagare rizabera mu Rwanda tariki ya 21-28 Nzeri 2025. Cyasohotse muri Werurwe 2025.
7.Avant la Nuit
Ni igitabo cyanditswe na Maria Malagardis, kivuga ku mateka y’ukuri y’u Rwanda, ubwicanyi bwabaye mu 1993, avuga ku mibanire y’abanyarwanda. Igitabo ubwacyo kivuga k’ubumuntu. Cyasohotse 30 Werurwe 2025 kuri Kigali Public Library, hari n’umufasha wa Perezida, Jeanette Kagame.