Guhitamo ibitabo byo gusoma muri uyu mwaka, ni ukugufasha kumenya ibitabo byiza byanditswe n’urubyiruko rugenzi rwawe, rushishikariza urundi rubyiruko kugira ubumenyi rukura mu bitabo.
Gusoma bigufasha kugira ubumenyi n’ubwenge bifasha mu buzima bwa buri munsi n’ubw’ahazaza.
1. Les mots pour les maux (Avec les mots, on peut soigner les maux!)
Igitabo cyanditswe na Karamo Sangare, umusore w’umunyagineya uba mu Bufaransa. Igitabo gihuza ubusizi n’iterambere ku giti cyawe, aho amagambo akiza ibikomere by’imitekerereze ibabaje. Igitabo gifasha mu gufasha mu gutera imbere mu gukira, amagambo agafasha mu kuvuga icyo utekereza no gukiza amagambo atavugwa buri muntu aba afite.
Umwanditsi avuga ku bintu bihangayikisha abantu, urukundo, kwigirira icyizere, kubabarira n’ibindi byinshi bibabaje abantu muri iy’isi y’uyu munsi.
2. Lost in the Mist of Antiquity ( Vol.1)
Ni igitabo cy’umwanditsi w’umunyarwanda Manzi Yves Protogene na Katubere Beni Noel, kiri mu bwoko bw’amashusho, kivuga ku nkuru ya Maguru ya Sarwaya n’insibika. Ni inkuru ya kera yashyizwe mu mashusho ishushanyije agezweho.
3. My Forgiveness Story: A Genocide Survivor’s Story of Forgiveness & In-Depth Study of the Theme”.
Ni igitabo cyanditswe n’umusore w’umunyarwanda Iradukunda Bruno, kivuga urugendo rwe kuva mu mubabaro yaciyemo we n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gitabo avugamo urugendo rwo kubabarira yakoze, guhangana n’umubabaro, umujinya, agahinda kubera abe yabuze bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yemeza ko yavanye umudendezo mu gutanga imbabazi.
4. La Science de Mon Grand Père
Ni igitabo cyanditswe na Edmond Batossi, umwanditsi wo mu gihugu cya Benin, kivuga ukuri mu buzima bwa buri munsi mu gihugu cya Benin, kuri Politike, uburezi, ibibazo by’imibereho n’imigenzo gakondo.
Avuga ku rukundo rwa kibyeyi mu bwana cyangwa ikosa ry’ibyo ukunda, ikiguzi cy’amabyiruka. Akomeza avuga nk’umwanditsi wo muri iki gihe, ibibazo bihari; ubusambanyi bwinshi, ibyaha by’ikoranabuhanga, ubushomeri, n’ibindi.
5. Igitabo Jacaranda
Ni igitabo cy’umwanditsi Gaël Faye, cyabonye igihembo cya ‘Prix Concourt des Lycéens’(2024) mu gihugu cy’ubufaransa. Umwanditsi avuga ku nkuru y’umwana w’umuhungu, Milan, wari ufite mama we w’umunyarwandakazi, umwana wibaza ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 .
Milan yavukiye ndetse akurira I Versailles mu myaka ya 1990, akumva bavuga jenoside irimo kubera mu gihugu cya mama we akibaza ku mateka y’umuryango we. Akibaza ku bibazo byinshi hamwe na Mama we w’umututsikazi, bagasangira amateka. Amaze gukura yasuye icyo gihugu ahura n’abantu benshi hamwe n’inshuti mu kumva uburyo ayo marorerwa yagenze, n’uko abaturage babana nabyo
Umwanditsi yibaza uruhare rw’urubyiruko rw’abanyarwanda mu kwibuka, dore ko 70% by’abanyarwanda ari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside. Yerekana iterambere ryihuse ry’umujyi wa Kigali, akavuga akamaro k’ubutabera bwa gakondo bwa Gacaca.
6. Cahier d’un étudiant centrafricain au Maroc (Éditions Impliqués)
Ni igitabo Umunyeshuri akaba n’umwanditsi w’umunyasantafurika, Nasser Balabala Methot Kotagbia, avugamo ubuhamya bwe nk’umunyeshuri mu gihugu cyo haze (Maroc), imbogamizi mu kwiga, kumenya umuco w’abandi. Iki gitabo ni ubuhamya butangaje!
7. Kobe Bryant: The Mamba Mentality/How I play.
Ni igitabo cyanditswe Phil Jackson na Andrew D.Bernstein, kivuga ku buzima bwa nyakwigendera Kobe Brayant, umukinnyi mwiza wa Basketball w’ibihe byose. Umukinnyi agaragaza ukuntu yakunze umukino, ubuzima bwe, impano no kugera ku nsinzi.
Ni igitabo kigaragaza uko wagera ku nsinzi y’ubuzima, ukurikiye impano yawe, ibyo ukunda, ikinyabupfura, kwakira ibyo uhura nabyo, kwitegura ikintu cyose ugiyemo ndetse no kwigira ku bandi.
Ni igitabo cyiza ku rubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo, abahanzi ndetse n’abanyeshuri.
8. Become your best self : A Guide to Daily Self-Improvement”;
Igitabo cyanditswe n’umunyarwandakazi Umugiraneza Betty, asobanura inzira yanyuzemo akiri umwana, adafite umuntu umuyobora mu nzira y’iterambere. Muri cyo agaragaza imbogamizi yagiye agira kubera kubura umuntu umuyobora, nko gukuza impano ze, guhitamo umwuga ashoboye n’ibindi.
Mu gitabo agaragaza amahame 11 yakwifashishwa mu iterambere. Agaragaza ko ari umusanzu atanga ku rubyiruko kubona ahantu bakura amahame meza y’iterambere, bizabafasha ejo hazaza. Soma iki gitabo cyasohotse mu mwaka wa 2024.
9. Beginning: My First 24 Years
Igitabo cyanditswe n’umwanditsi w’umunyakenya Dominic Walubengo, kivuga ku myaka ye y’ubuto kugera ageze mu bwangavu. Avuga imbogamizi n’itsinzi yagezeho kuri iyo mwaka abifashijwemo n’inshuti, umuryango n’abavandimwe.
10. Notes from a Young Black Chef
Igitabo cyanditswe n’umunyanigeria Kwame Onwuachi na Joshua David Stein. Avuga uko guteka byamujemo, abikura kuri mama we, akavuga uko yatangiye ateka mu rugo, nyuma agashinga Restauant. Asobanura ubuzima bwe kugeza abaye umutetsi wabigize umwuga muri Amerika.
11. Samuel Eto’O: Une Vision, Un Espoir.
Igitabo cyanditswe na JK Happi Konchipe kivuga kuri Samuel Eto, umunyakameroni wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru. Kivuga ku buzima bwe, kugira intumbero n’icyizere. Ni igitabo kigira inama urubyiruko nyafurika, uko umuntu abaho afite intumbero na gahunda bituma agera ku iterambere.
Ikindi: Ujye usoma na Igicumbi Magazine, ubashe kumenya amakuru y’ubukerarugendo, umuco n’amateka, n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange. Uzabasha no gusangamo imikino, ibintu byongera ubumenyi! Ntabwo cyakubuza gusoma ibindi bitabo.