1.Ikintu kigora cya mbere ni ukwicara ugusoma igitabo.
2.Gusoma igitabo kimwe Ntabwo byaguhindurira ubuzima, ariko gusoma buri munsi byahindura byinshi.
3.Uburyo bwose wasoma ibitabo ni ugusoma. Gerageza uburyo bwa kubera bwiza; ari ibyo ku mpapuro, kuri eterinete, ibya majwi ,..
4.Ibitabo ni igishoro, kandi kidahenze. Igitabo cya 10$ cyaguha 100 000$ na miliyoni.
5. Kuberako waguze igitabo, sibivuzeko hari amasezerano ufite yo kurangiza kugisoma.
6. Kuba umuntu yakwubwiye ko igitabo runaka cya muryoheye. Ntuzatekereze ko nawe ariko bizagenda.
7.Kumara umwanya usoma ibitabo bitoya. Bimwe mu bitabo bitoya bifte inyigisho nziza/zitangaje.
8. Ntimba usoma igitabo nti kiguhindure cyangwa gitume utekereza mu bundi buryo. Byashoboka ko igitabo ari kibi cyangwa ntacyo wizemo.
9.Ntimba igitabo cyahinduye ubuzima.Gisome kenshi mu mwaka.
10. Igihe cyiza cyo gusoma ibitako cyari cyiza mu myaka 10 ishize ! Igihe cyiza cya kabiri, ni uy’munsi.
11.Ahantu heza ho gusomera ibitabo ni mu ndege, ku mucanga no muri Pariki.
12.Subiza, Gitangemo impano, igitabo utakunze.
13. Gusoma inshamake y’ibitabo, ugatekereza ko wumvishe igitabo cyose Ni nko kureba umutwe wa filimi ukiyumvisha ko filimi yose wayirebye.
14.Umuntu wandika inshamake z’ibitabo, abona inyungu ikubye inshuro 10 kurusha uwa somye iyo nshamake.
15.Twara igitabo ahantu hose ugiye, ntabwo uzi igihe ushobora kubonera umwanya mwiza wo gusoma.
16. Ntabwo iki ngenzi ari umubare w’ibitabo wasomye. Iki ngenzi ni umubare w’ibitabo byagufashije.
17.Ntabwo uzaba umusomyi ngo nyuma utangire usome. Tangira usome uzaba umusomyi.
18. Ntimba ushaka gufata intego yo gusoma iminota 2 buri munsi. Intego ni ntoya, nta mpamvu yo kuvuga ko utabishoboye.
19.Ntimba buri gihe uvuga ko nta mwanya wo gusoma ubona. Irebe muri telephone yawe.
20. Soma, Soma ikintu icyari cyo cyose ubonye. Rimwe kirakwigisha cyangwa kiguhe amakuru.
21. Intego yo gusoma ni ugushyira mu bikorwa ntabwo ari ugufata mu mutwe. Rekeraho utekereza kubyo wasomye, bishyire mu bikorwa.