Ibisi bya Huye ni uruhererekane rw’imisozi iri mu ntara y’amajyepfo, umwe muri iyo misozi ni umusozi wa Huye, ariwo witiriwe akarere ka Huye.
Impamvu ukwiriye kuhasura
Guca umuhigo wo kuzamuka umusozi muremure wa 2400m
Gusura umusozi ufite amateka ku ngoma z’abami
Gukora siporo mu mubiri wawe
Gushyigikira ubukerarugendo burambye
Kumenya ahantu n’ibimera biri kuri uwo musozi
Kureba umujyi wa Huye uwitegeye, uri hejuru yawo.
Kureba ubuzima bw’abaturage baturiye uwo musozi
Gufata amafoto
Ku bashakashatsi, abahanzi n’abanditsi, ni ahantu heza ho gutekerereza no kubona ibitekerezo bishya.
Gukora urugendoshuri (abanyeshuri, abarimu)
Uko wahagera

Ni umusozi uri hafi y’umujyi wa Huye
Ushaka kuhasura, wabaza GiHomArts & Cultours Ltd ikagufasha kuhasura. (Tel.0789650660/ 0788440243/0781703611)
Igihe cyiza cyo kuhasura
Ni byiza kuhasura mu gihe cy’izuba, hariho umucyo.
Ni byiza kuhazamuka mu masaha ya mugitondo.
Ibyo wa kwitwaza
Ni ukuzamuka umusozi, ni ukwitwaza ibintu byatuma uzamuka umusozi neza.

Kwambara Inkweto za Siporo cyangwa zagenewe kuzamuka imisozi
kwambara Imyenda yoroshye
ingofero
Amazi yo kunywa
Ibirahure by’amaso (Lunette)
Inkoni
Ibintu byo kurya byoroheje (Imineke, Bisuit, ..)
Telefone cyangwa Camera.
Ibindi bihegereye wasura

Bungwe Queen Park
Imirima y’Ikawa
Imirima y’umuceri
Agakiriro ka Huye
Cooperative y’ababoshyi
Isoko rya Sovu (Rirema ku cyumweru)
Umugezi wa Sovu
Aho wacumbika

Ku musozi hejuru barahacumbika (Camping Site)
Muri Bungwe Queens Parks (Sovu)
Amacumbi mu mujyi wa Huye.