Ikiyaga cya Tanganyika ni ikiyaga giherereye mu Akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika, giherereye mu Majyepfo ya Western Rift Valley, agace karimo ibiyaga kubera iruka ry’ibirunga. Kiri mu biyaga bimaze igihe ku isi, binini kandi bifite akamaro ku isi.
Impamvu ukwiriye kugisura
Ni ikiyaga gikora ku bihugu bine; Burundi, Tanzania, Zambia na RDC.
Kureba Ikiyaga cya kabiri ku isi mu kugira amazi meza mu bugari
Kureba ikiyaga cya kabiri ku isi mu bujya kuzimu.
Ibintu wasura
Kureba amoko y’amafi agera kuri 350 harimo nka; Lamprichthys tanganicanus, Limnothrissa miodon,..
Kureba ibimera biboneka muri Afurika y’Iburasirazuba harimo ibiti bya Palms biri ku nkengero z’iki kiyaga biboneka no Afurika y’Uburengerazuba.
Ibibumbano by’abanyaburayi bavumburaga ku isi bageze ku ikiyaga cya Tanganyika; Richard Burton na John Hanning Speke (1858), Henry Morton Stanley, David Livingstone bageze I Ujiji.
Kureba inyamasawa nka Crocodile, Hippopotames ndetse n’inyoni
Gusura umujyi wa Bujumbura, umurwa w’ubucuruzi w’u Burundi ukora kuri iki kiyaga.
Kurya amafi aryoha agikomokamo.
Uko wagisura
Gusura iki kiyaga wagenda n’imodoka, ubwato ndetse n’indege.
Wakwinjirira mu mijyi igikikije nka; Kigoma (Tanzania), Kalemie (RDC), Bujumbura (Burundi) na Mpulungu (Zambie)