Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere tw’u Rwanda tweramo icyayi cyinshi. Ni icyayi giteye ku misozi n’ibishanga bigize akarere ka Nyaruguru. Ni akarere kagizwe n’imisozi, bituma hari ubutumburuke buri hejuru, ikirere cyiza kubera ari hafi y’ishyamba rya Nyungwe.
Inganda
Muri aka karere harimo inganda zitunganya Icyayi zigera kuri eshatu;
Uko wabisura
Gusura izi nganda z’icyayi n’imirima usaba uburenganzira inganda, bakitegura ku kuyobora.
Akarere ka Nyaruguru kari muri gahunda yo kugabanya amashyamba, bagatera icyayi. Ni gahunda nziza izatuma haba iterambere ryinshi n’ubukungu bukiyongera bitewe n’igihe bifata gusarura ishyamba n’igihe bafata basarura icyayi biratandukanye.