Ingoro ndangamurage izwi ku izina ryo kwa Kandt, ni inzu y’umudage Richard Kandt yagizwe ingoro ndangamurage mu mwaka wa 2004 yari Natural History Museum nyuma tariki ya 17 Ukuboza 2017 iba Kandt House Museum). Ni inzu yo mu gihe cy’abakoroni.
Richard kandt yari umuganga, umushakashatsi, umusirikare, yaje muri Afurika aje gushakisha isoko y’uruzi rwa Nili. Yaje mu Rwanda mu mwaka 1898 aturutse I Burundi, yakirwa n’umwami, yatuye I Shangi (Nyamasheke). Yavumbuye isoko ya Nili mu mwaka 1897, yapfuye tariki ya 29 Mata 1918 mu Bitaro bya Gisirikari I Nuremberg. Inshuti ye magara yari umwanditsi Richard Voss.
Ingoro iherereye mu Akagari ka Kora, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali.
Impamvu ukwiriye kujyayo
Hari impamvu ukwiriye kujyayo, ni ugusura Ingoro Ndangamurage ya Kandt, inzu ibitse amateka y’abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange. Ni ingoro iri mu mirage y’igihugu kuva mu mwaka wa 2024.
Uko wahagera
Ingoro ndangamurage iherereye mu cyahafi, hirya gato ya ha hoze gereza ya 1930.
Wagenda n’imodoka, moto, igare ndetse n’amaguru.
Downton-kuri Gereza ya 1930- Kandt Museum
Nyamirambo-Downtown-Kuri Gereza ya 1930-Kandt Museum
Nyabugogo-Downtown-Kuri Gereza ya 1930-Kandt Museum
Remera-Downtown-Gereza ya 1930-Kandt Museum
Kimironko-Downtown-Gereza ya 1930- Kandt Museum.
Ibyo wasura
1.Inzu igaragaza ibice bitandukanye by’amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda, mu gihe cy’ubukoroni ndetse n’amateka y’abazungu mu gihugu.
2.Ingoro igaragaza amateka n’umwanduko wa bazungu mu Rwanda no mu karere.
3.Kureba inyamaswa z’ibikurura nda; harimo impiri, inshira,..
4.Inzu yo mu gihe cy’abakoroni, imbyubakire y’inzu zigezweho mu Rwanda.
5.Ikibumbano cye bahashyize.
6. Gusura urugo rw’umuntu wagize Kigali umurwa Mukuru w’Abadage mu Rwanda mu 1907.
7. Kumenya igitabo yanditse Caput Nili
8.Kumenya amateka y’umukoroni, wabaye Guverineri wa mbere w’umunyamahanga mu Rwanda.
9.Kumenya ingendo yakoze muri Afurika y’uburasirazuba (German East Africa).
Ibintu wakwitwaza
Ikaramu n’urupapuro,
Amazi yo kunywa.
Camera
Telefone.
Amafaranga yo kugura ibyo kurya no kunywa (cyangwa ukabitwara)
Ibyangombwa (Indangamuntu, Mutuelle).
Igihe wagirayo
Igihe cyose ushaka wasura ingoro Ndangamurage ya Kandt.
Aho warira
Ni hafi yo mu mujyi, warira mu maresitora atandukanye; Coffe Shop, Bar, Restaurant na Hoteli. Bitewe n’ubushobozi bwawe wabona aho wafatira amafunguro .
Bar Crystal irimu Gakiriro, imwe muri Bari ziri hafi aho.
Aho wacumbika
Ni hafi yo mu mujyi wabona ahantu ho gucumbika heza kandi ku bushobozi bwa buri wese.
Ibindi bihegereye wasura
1.Ishyamba
2.Agakiriro ko mu mujyi
3.Aha hoze gereza ya 1930
4.Nyarugenge Market
5.Cyahafi Modern Village.
6. Gutembera mu Cyahafi
Urwibutso rwo gutahana
Ni byiza kwibuka gutahana ibintu bizakwibutsa urugendo wakoreye mu Ngoro Ndangamurage ya Kandt. Ni ukugura ibintu bikorerwa mu Rwanda bicuruzwa aho ngaho, kujya guhaha mu isoko rya Nyarugenge,…