Ni ishyamba kimeza rifite ubuso bwa Hegitare 154, riherereye mu karere ka muhanga, mu ntara y’amajyepfo, riri mu murenge wa Rongi. Ni ishyamba rizwi kuba rivamo ibiti by’imiti ivura abantu n’amatungo, inyoni, inzoka, ibihunyira, inkima n’imondo, ingunzu n’izindi.
Mu biti birebire biboneka muri iryo shyamba harimo; umuyove, umusebeya, umurangara n’ibindi. Ishyamba rikurura imvura muri ako gace, bigatuma haboneka imvura cyane, bigatuma abarituriye bahinga mu bihe byose haba mu mvura cyangwa mu guhe cy’izuba.
Uko warigeraho
Ni ahantu hari imihanda ihagera ku buryo imodoka, moto, igare, kugenda n’amaguru byose byabasha kuhakugeza.
Uturutse mu majyepfo, waca mu karere ka Muhanga mu mirenge ya Nyamabuye-Rugendabari- Rongi cyangwa Kibangu.
Uturutse mu buregerazuba, waca mu karere Ngororero mu murenge wa Ngororero.
Uturutse mu majyaruguru, waca mu karere Gakende mu murenge wa Janja, Coko na Ruli.
Ibindi wasura hafi yaryo
Abantu bakunda kuzamuka imisozi, ni byiza kujya gusura Busaga, bakabasha kuzamuka imisozi ya Ndiza.
Kureba iryo shyamba ry’inzitane, inyamaswa ziba zirimo gukina mu nkengero zaho.
Imirima y’abaturage ihakikije
Ikigo cya Bourget (Umubiligi wageze muri ako gace mu myaka ya 1964),akaza kuharangiriza ubuzima bwe mu 2000.
Amasoko y’amazi aturuka mu misozi.
Umugezi wa Nyakabanda, wari waritiriwe Komini Nyakabanda.
Ubuzima bw’abaturage baho,
Kureba uruhererekane rw’iyo misozi ya Ndiza.
Ikiraro cya Bourget gihuza akarere ka Ngororero na Karere ka Muhanga cyubatswe mu mwaka wa 1978.
Gusura Kiliziya ya Kanyanza yubatswe mu mwaka wa 1949.
Kumenya amateka yaho hantu mu gihe cya Repuburika ya 1 n’iya 2. Ahari hubatse Komini Nyakabanda na Nyabikenke, Banki y’Abaturage,…)
Umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo, watashywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2018.
Ibyo wakwitwaza
Ni agace k’icyaro, wakwitwaza inkweto zifunze z’urugendo
Imyenda y’urugendo (ikabutura, tiriningi, ..)
Ingofero
Ibirahure by’amaso z’izuba (lunettes)
Amazi yo kunywa,
Camera cyangwa telefone,
Inkoni.
Ikote ry’imbeho.
Aho wacumbika
Kwa Bourget mu murenge wa Kibangu (Muhanga)
Camping ku biro by’imirenge ihegereye
Igihe cyiza cyo kuhasura
Ni byiza gutemberayo mu gihe cy’izuba (Kamena-Kanama)
Urwibutso
Gusura agacentre ka Rusuri, Kurema isoko ryaho, ukagura urwibutso rw’ibintu bikomoka aho hantu.
kurya amafunguro yaho (akabenz, Burushete za make, ibijumba, Gumino, amateke,…)
Kunywa urwagwa rw’umwimerere rwo mu cyaro.
Kugura ibikorwa by’ubugeni bikorwa n’abaturage (imisambi, ibirago, ibyibo, inkangara, uduseke,..)
Gufata akanya ko gutembera ahantu runaka, bituma umenya ibintu bitandukanye, kumenya ahandi hantu, ubuzima bwaho, kuruhuka mu mutwe, guhindura ibintu wirirwamo n’ibindi. Ushobora gutembera wenyine, inshuti n’umuryango.