Bungwe Queen’s Park ni mu rugo rugari rwashinzwe mu rwego rwo gusigasira ubwami bwa Bungwe. Hashinzwe ikigo cy’ubukerarugendo cya GiHomArts & Cultours Ltd ku bufatanye na MSC Ibisumizi (Mountains Sports Club Ibisumizi)
Ni urugo rutatswe n’ imitako ya kinyarwanda, igisoro, amashusho y’ubugeni, ubusitani bw’imbuto n’ibindi bifitanye isano n’ubwami bwa Bungwe.
Aho giherereye
Ni ku muhanda Huye-Nyamagabe-Rusizi, mu kagari ka Sovu, umurenge wa Huye, intara y’amajyepfo.
Impamvu 1: Gushyigikira ubukerarugendo buramye
Bungwe Queen’s Park ikora ibikorwa bishyigikira ubukerarugendo buramye. Mu bikorwa bakora bafatanya n’abaturage, Bungwe Youth Volunteer baho ikorera, kurinda ibidukikije, gusigasira amateka, guhanga imirimo, koroza ihene,..

Guteza imbere imibereho n’ibikorwa by’abaturage baturiye uwo musozi no kumenyekanisha ibimera biri kuri uwo musozi. Ni ibikorwa abaturage bisangamo, bakumva akamaro kabyo, bakabona amahirwe n’akamaro bibafitiye.
Impamvu ya 2: Kumenya amateka ya Nyagakecuru
Umwamikazi Benginzage uzwi ka Nyagakecuru niwe wayoboye ubwami bwa Bungwe bwa nyuma. Yayoboreraga umwana we/ Umwami Rubuga rwa Samukande. Ubwami bwa Bungwe bwafataga mu Nduga n’Ubusanza bukagera ku Kanyaru no ku ntara zimwe z’u Burundi.

Ubwami bwatsinzwe n’umwami Ruganzu II Ndoli, maze abwomeka ku Rwanda. Ku bashakashatsi, abahanzi n’abanditsi, ni ahantu heza ho gutekerereza no kubona ibitekerezo bishya.
Impamvu ya 3: Gusura ibisi bya Huye

Ibisi bya Huye ni uruhererekane rw’imisozi iri mu ntara y’amajyepfo, umwe muri iyo misozi ni umusozi wa Huye, uri mu karere ka Huye. umusozi muremure wa 2400m, umusozi ufite amateka ku ngoma z’abami, umusozi wo kuzamuka ukora siporo mu mubiri wawe. Guca umuhigo wo kuzamuka umusozi, ukareba umujyi wa Huye uwitegeye, ugufata amafoto.
Impamvu ya 4: Gukora urugendoshuri

Bungwe Queen’sPark ni ahantu ho gukorera urugendoshuri ku banyeshuri (amashuri abanza n’ayisumbuye) n’abarimu babo. Ni ahantu habitse amateka y’u Rwanda, hafasha abana kumenya ibintu byinshi byerekeye amateka n’umuco. Ni intangarugero mu kuyasigasira no kuyamenyekanisha.
Impamvu 5: Kurya Kinyarwanda 100%
Bungwe Queen’s Park igaburira abashyitsi bayo amafunguro ya Kinyarwanda 100% hamwe n’urwagwa rw’Inkangaza no Kunywa ikawa yaho.

Byose ni ku bufatanye n’ibikorwa bakora byo guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi (urutoki, ikawa, umuceli,…) n’ubworozi (ihene, inzuki..) bw’abaturage bayituriye.
Ushaka kuhasura, GiHomArts & Cultours Ltd . (Tel.0789 650 660/ 0788 440 243/0781 703 611)