Ibintu 20 ukwiriye kumenya ku Bwami bwa Bungwe

September 4, 2025

Ubwami bwa Bungwe ni ubwami bwari bugizwe n’igihugu giherereye mu gice cy’amajyepfo y’u Rwanda rw’ubu. Twavuga uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe twose by’ubu, Igice cya Huye, igice cya Gisagara n’igice cy’I Burundi.

Bwafataga U Busanza ( Komini Maraba, Mbazi ,Ruhashya, Shyanda zo muri Perefegitura ya Butare). U Bufundu (Komini Kinyamakara, Nyamagabe, Mudasomwa, Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro), Nyaruguru ( Komini Runyinya, Gishamvu, zo muri Butare na Mubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro), Bushumba-Nyakare (Komini Kigembe na Nyakizu zo muri Butare). U Buyenzi (Komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro), bukagera ku Kanyaru no ku ntara zimwe z’u Burundi.

1.Ingoma ngabe yabwo yari Nyamibande

2.Ikiranga muryango cyabo yari Ingwe

3.Abaturage babwo bari Abenengwe

4.Abenengwe bari ubwoko bw’ibikomangoma by’I Ngozi-Kayanza mu Burundi byambukiranyije akanyaru bigategeka mu gice cy’amajyefo y’u Rwanda rw’ubu.

5.Igisekuru cyabo bagikura kuri Mungwe ( Muntu Ngwe) , murumuna wa Rurenge, umukurambere w’abasinga b’Abasangwabutaka wahanze igihugu cy’u Budaha n’u Bwishaza.

6.Abenengwe baje mu Bungwe basanga igihugu ari amashyamba ya kimeza, baragitema, baragikonda maze baragitura kiba igihugu.

7.Umwami Rubuga rwa Samukende niwe wahayoboye bwa Nyuma. Yari umwana akayoborerwa na Nyina.

8.Umwamikazi Benginzage uzwi ka Nyagakecuru yakomokaga mu Rwanda, niwe  wabuyoboye bwa nyuma. Yayoboreraga umwana we/ Umwami Rubuga rwa Samukande.

9.Yuhi Gahindiro (Sekuru wa Ruganzu) yari yararongoye Nyankaka murumuna wa Beninzage (Nyagakecuru).

10.Ruganzu II Ndoli niwe watsinze ubu bwami abwomeka ku Rwanda  kugeza ubu.

11.Ihene nizo zatumye ubu bwami butsindwa.

12.Ingoma Ngabe yabo yaranyazwe, basaga yararaye, bayitera urwuma. Maze yitwa Rwuma.

13.Ingabo zabwo zitwaga Imparabanyi

14. Ntamba ni umwe mu bagaba b’ingabo zabwo wari ukomeye. Azwi ku insingamigamigani “Habe Ntamba”

15.Umwami w’I Bungwe  wariho igihe ingoma Nyiginya y’I Gasabo yaduka ni Rwamba. Yari atuye I Nyakizu, ubu ni mu Akarere ka Gisagara.

16.Umwami Rwamba yashyingiye umukobwa we Nyirampirangwe  kwa Gihanga Ngomijana, wagenganga ingoma y’I Gasabo, amubera umukwe.

17.Umurwa mukuru wabwo wari mu Bisi bya Huye, mu mpinga ya Nyakibanda (ubu ni ku musozi wa Huye).

18.Abenengwe bari bafite impungu bagengaga biyunze mu rwego rwo gufasha gutegeka; U Busanza bwa Nkuba ya Bagumana (Ubusanza bw’Epfo n’ubwa Ruguru), U Bufundu bwa Rubuga rwa Kagogo (u Bufundu n’u Buyenzi)  n’U Bungwe bwa Rubuga rwa Samukende (Bahumba-Nyakare na Nyaruguru).

19. Ni  bumwe mu bwami bwabayeho  mu Rwanda mbere y’ihangwa ry’ingoma-Nyiginya. Bwabayeho ahasaga mu mwaka wa 300 nyuma ya Yezu.

20.Abami batwaye ubwami bw’u Bungwe, harimo Mungwe, Karama, Rwamba, Samukende na Rubuga.