Umuhanzi nyarwanda Tuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly, yari umuhanzi w’indirimbo z’ijyana ya HIP Hop. Ari muri bamwe mu bahanzi batumye injyana ya Hip Hop imenyekana mu Rwanda, yarakunzwe kuva I Kigali kugera ku Nkombo mu kirwa cyo mu kiyaga cya Kivu.
Abantu benshi bamwitaga Umwami Kabaka.
Dore ibintu 45 wamenya :
1.Tuyishime Joshua yavutse tariki ya 5 Nyakanga 1987
2.Papa we ni Nsabimana Pierre
3.Mama we ni Mukarubayiza Marienne
4.Yavukiye Kicukiro
5. Yavukiye mu muryango w’abana batatu
6.Yari umwana wa kabiri
7.Amashuri y’inshuke ya yize mu kigo cya Kinunga
8.Amashuri Abanza n’ayisumbuye ya yize mu kigo cya E.S.K, yiga iby’ubukorikori.
10. Umubyeyi we yaririmbaga muri Chorale ya Hoziana (ADEPR Gakinjiro)
11. Tuyishime nawe yaririmbye muri Korali y’abana.
12. Mukuru we Jean Maurice yatumye akunda ijyana ya HIP Hop.
13. Mu mwaka wa 2002,Tuyishime yagiye mu itsinda ryabyinaga imbyino zigezweho ( Dance Moderne) rya Black Powers
14. Mu mwaka wa 2003, Tuyishime yiga muri E.S.K yahuye na Green P
15. Mu mwaka wa 2004, Tuyishime , Green P na Perry G bakoze itsinda rya G5.
16.Bakoze indirimbo ya mbere NAKUPENDA muri Studio TFP yakoragamo BZB. Yari mujyana ya R&B.
17.Mu mwaka wa 2004, Jay Polly, Green P na Perry G bakoze indirimbo Hi Hop Game yari mu jyana ya Rap.
18. Jay Polly yagiye yahuye n’abandi basore; Green P, Bull Dogg, P Flan na Fireman bashinga itsinda rya Taff Gangs. Biyitaga Abasirikare b’Ubutayu.
19. Jay Polly yari umunyabugeni, aho yari umunyamuryango wa Ivuka Arts Gallery.
20. Jay Polly yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2008.
21.Mu mwaka wa 2011, Jay Polly yitabiriye bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS)
22. Mu mwaka wa 2012, Jay Polly yitabiriye irushanwa rya PGGSS atwara umwanya wa kabiri.
23. Mu mwaka wa 2013, Jay Polly ntabwo yitabiriye PGGSS kubera amagambo yari yaravuze yita abanyamakuru ko ari amadebe.
24. Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yatwaye irushanwa rya PGGSS ahabwa igihembo cy’amafaranga y’amanyarwanda Miliyoni 24 tariki ya 30 Kanama 2014.
25. Jay Polly yabaye ambasaderi w’ibigo nka MTN na Bralirwa.
26. Muri Nzeri 2014, Jay Polly hamwe n’itsinda rya Urban Boys bataramiye abakunzi babo mu gihugu cy’Ububiligi n’Ubusuwisi.
27. Mu mwaka wa 2015, itsinda rya Taff Gangs ryarashwanye, riratandukana. Jay Polly ayisigaramo maze ashyiramo abandi bashya; Khalifan, Romeo na Toung T bari mu itsinda rya Home Boyz. Indirimbo yabo ya mbere yari Wiyita iki?
28.Mu mwaka wa 2017, Taff Gangs barasubiranye maze muri Mutarama 2018, itsinda rya Taff Gangs bagaragaye ku rubyiniro bari kumwe mu gitaramo gitangiza umwaka mushya East African Party. Bakoranye indirimbo yitwa For Someone.
29. Tariki ya 4 Nyakanga 2018, Jay Polly yafungiwe muri kasho ya Remera azira gukubita umugore we. Yarabyemeye abisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’ubusinzi.
30. Tariki ya 24 Kanama 2018, urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’amezi atanu.
31.Tariki ya 01 Mutarama 2019, nibwo yafunguwe.
32. Nyuma yo gufungurwa yasohoye indirimo Umusaraba wa Joshua tariki ya 3 Gashyantare 2019. Yayikoreye muri The Mane.
33. KNC yiyambaje Jay Polly, Neg G The General na Pacson bakora indirimbo yitwa Toka Shitani, yo kwamagana ibiyobyabwenge.
34. Mu mwaka wa 2020,Jay Polly yakoranye indirimbo na P Fla yitwa No More Drama.
35. Mu mwaka wa 2020, Jay Polly hamwe na Shaddy Boo, bari mu byamamare byaherekeje Tour du Rwanda, yarimo akorana na Rwanda Foam.
36. Muri Mata 2021, yongeye gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, akatirwa gufungwa iminsi 30. Yafungiwe muri Gereza ya Mageragere, ari naho yavankwe arwaye akajyanwa mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge.
37.Jay Polly yari gusubira kuburana tariki ya 2 Ukuboza 2021.
38. Yitabye Imana mu ijoro rishyira kuwa kane tariki ya 2 Nzeri 2021 mu bitaro bya Muhima.
39. RIB yatangaje ko ibyavuye mu isuzuma ryakozwe na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi bikoreshwa mu Butabera (RFL) ryatagajwe ko yishwe n’ikinyabutabire cya Methanol (Methanol Alcohol Intoxication) yanyoye.
40. Yitabye Imana afite imyaka 33.
41. Jay Polly yashyiguwe tariki ya 05 Nzeri 2021 mu irimbi ry’I Rusororo.
42. Jay Polly yasize abana babiri. Yabyaranye na Uwimbabazi Sharifa (Umugore muto) na Nirere Afsa/Fifi (Umugore Mukuru)
43.Zimwe mu ndirimbo za Jay Polly n’abandi bahanzi yagiye akorana nabo; Deux fois Deux, Ndacyariho Ndahumeka, Malaika, and Siribateri ft Bruce Melodie, Umusaraba wa Joshua ft Marina, Niyibizi, Umwami Uganje, Oh My God, Byuka Usenge, Umucakara w’ikaramu, Ninde, Umusaza ni umusaza ,
Wakumva indirimbo ze kuri https://www.boomplay.com/artists/2550801
44. Zimwe mu ndirimbo Jay Polly yakoze bari mu itsinda rya Taff Gangs, Gereza, Kwicuma, Amaganya, Inkogoro y’Umushimusi,..
45. Mu ndirimbo Jay Polly yakoranye na Green P, harimo ijwi rye. chorus iravuga iti:<< wowe wagiye utatwanze, wowe wabanye n’abandi, ukaba umuzirantege, wabaye uwigenzi mu buzima, muri twe ntawe uzakwibagirwa..>>
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Umunyabugeni Rwigema Abdul #RwigemaArt yashushanyije igihangano cyo ku mwibuka, ashushanya ifoto ku igikuta kiri ku Muhanda mu Umudugudu Umushumbamwiza, Akagari ka Kanombe, Umurenge wa Kanombe , Akarere ka Kicukiro.
Umuhanda witiriwe Jay Polly kubera icyo gihangano. Gusa abayobozi b’inzego zibanze baragisibishije tariki ya 21 Nzeri 2021.
Umunyamakuru Ally Soudi yifashishije ifoto aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ari hagati ya Jay Polly na Bull Dog ati “Kumbe disi nari ndimo kugusezera muvandi.”
Umuhanzikazi, Aline Gahongayire, yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 90:12 agira ati “Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”