IBINTU 5 UKWIRIYE GUKORA MURI RUBAVU

March 16, 2024

Rubavu ni umujyi  wahoze witwa Gisenyi, uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda ukaba uhana imbibi n’umujyi wa Goma muri RDC.

Uvuye i  Kigali hareshya ni ibirometero 144, bihwanye n’amasaha 3 ukaba uca mu turere twa Rulindo-Gakenke-Musanze-Nyabihu .Ukaba ubasha kwirebera ubwiza bw’u Rwanda, ukihera ijisho imisozi, ibibaya n’ibishanga  n’abanyarwanda mu kazi gatandukanye.

Ni umujyi uteye imbere mu by’ubukerarugendo, ugizwe n’ibyiza byinshi twavugamo nko kuba ukora ku kiyaga cya Kivu, ahantu ndagamateka na ndangamuco, inzu zifite amateka, amacumbi menshi kandi ahendutse, ahantu ho kwidagadurira hagezweho, ibiciro by’ingendo bihendutse, umutekano, haboneka isambaza n’amafi, capati  na keke byaho byiza n’ibindi.

1.Koga

Umuntu wese ugeze mu mujyi wa Rubavu nta kindi aba ashaka uretse kujya ku mazi! Amazi y’ikiyaga cya Kivu gituma Rubavu iba umujyi ukurura abamukerarugendo bavuye imihanda yose y’isi, abanyarwanda nabo bakaba bahemera.

Koga ni ubuntu ku mucanga wa rusange, aho usanga hari abanyarwanda n’abakongomani baje kuhishimira boga, bakina.

Hakaba hari n’ama bar  cyangwa amahoteli yegereye ikiyaga nayo yashyizeho uburyo bufasha abakiriya babo kubasha koga.

2.Kuzamuka umusozi wa Rubavu

Umusozi wa Rubavu ariwo witiriwe uwo mujyi, ni kimwe mu kintu kigezweho kubatembera, basura umujyi wa Rubavu. Amahirwe yo kugenda ahantu hareshya n’ibirometero 7.8,ukabasha kwirebera umujyi wose wa Rubavu ukareba n’uwo hakurya wa Goma, akaba ari imijyi y’impanga mu karere k’ibiyaga bigari!

Ni umusozi uzaba uriho  ibintu byinshi bikurura abamukerarugendo, hazaba hariho ibintu by’amateka (ibikoresho by’ingabo z’abadage  byo mu ntambara ya kabiri y’isi),ingoro ndangamurage ya Gisenyi hakaba hazaba hariho n’ahantu ho kurara (camp),aho kurira no kunywera wirebera ubwiza bw’iyo mijyi n’ikiyaga cya Kivu.

Ni umusozi uteyeho ibiti byinshi by’imigano, mu rwego rwo gufasha abahagenda kuhazamuka neza, hateguwe nkoni zo kwitwaza kubazikenera.

3.Kurya ifi

I Rubavu hazwiho kuba amafi aryoshye, amafi y’umwimerere, aba akirobwa ako kanya. Ni byiza kuzirikana amafunguro uzafatirayo, ugashyiraho Ifi.

4.Kugenda mu bwato mu kiyaga cya kivu

Ntuzave I Rubavu udatembereye ,mu kiyaga cya Kivu ngo urebe ibintu bitandukanye bikibamo; uturwa, inganda, imitego y’amafi, kureba ahantu umugezi wa Sebeya wisuka mu Kivu, kureba amazi ya RDC n’amazi y’u Rwanda,..…

5.Gusura Isoko rya Rubavu

Kugera muri Rubavu, ni ngombwa gusura isoko rya Rubavu ukabasha kugura ibintu bitandukanye biboneka muri kariya gace. Ibintu biboneka cyane ni isambaza n’amafi, ibitenge, n’ibindi!

Ni umwanya mwiza wo kuganira n’abaturage bo mumujyi wa Rubavu baba bavuga ikigoyi, birashimisha kugirana ikiganiro n’umuturage waho wasuye, mu kungurana inama, mu kamenyana mu kaba inshuti.

Wakwitabaza umuntu ufite ubumenyi mu gutembereza abantu (Wazidi 0784216324)