Ibintu 5 ukwiriye kumenya kuri Rencontres Internationales du Livre Francophone du Rwanda

March 24, 2025

Kuva muri Werurwe 2022, buri mwaka i Kigali haba Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibitabo biri mu Gifaransa mu Rwanda. Ni ihuriro rihuza abanditsi b’abanyarwanda n’abanditsi mpuzamahanga bandika mu rurimi rw’ igifaransa.

Ritegurwa na Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, Institut Français na Centre Culturel Francophone du Rwanda hamwe n’abandi baterankunga batandukanye.

Ikintu cya 1 : Rihuza abanditsi n’abakora mu ruganda rw’ibitabo

Ni umwanya mwiza ku banditsi b’abanyarwanda guhura n’abanditsi mpuzanahaganga bakaganira, bakungurana ibitekerezo, bagasangira n’ubumenyi. Ihuriro rifasha abanditsi kwagura no kumenyekanisha ibitabo byabo no kubona isoko ry’ibitabo byabo.

Guhura n’abandi bantu bakora mu ruganda rw’ibitabo, bifasha kumenyana, kaganira, kwiga, n’ibindi. Guhura bigufasha kumvako hari abantu mu kora ibintu bimwe, ukarushaho kumvako ibyo ukora ukwiriye kubikomeza no kubikora neza.

Ikintu cya 2 : Hatangwa amahugurwa ku banditsi

Ihuriro ni umwanya mwiza ku banditsi bakizamuka b’abanyarwanda ndetse n’abandi bashaka kubona ubumenyi bwerekeranye n’uruganda rw’ibitabo ; kwandika ibitabo, kwamamaza ibitabo, gucuruza ibitabo, kumurika ibitabo.

Amahugurwa afasha abanditsi kugira ubumenyi mu kwandika no mu bikorwa bakora ; cyane cyane abakizamuka (abashya) bibafasha kumenya imbogamizi bashobora guhura nazo n’uko bazitwaramo. Bakamenya byinshi ku mahirwe ahari bakazayabyaza umusaruro.

Ikintu cya 3 : Hatangwa Ibiganiro

Ihuriro ritanga umwanya w’ibiganiro, ufasha kuganira ku bitabo biba byatoranyijwe hari n’abanditsi babyo. Kuganira ku nsanganyamatsiko ziba zatoranyijwe zifasha abantu kugira imyumvire ku kintu, kwagura ibitekerezo, gutanga inama n’ibitekerezo byubaka.

Ku banditsi, ibiganiro ni byiza cyane, havamo ibitekerezo byinshi cyane, ushobora kuhavana ibintu byinshi byo kwandikaho.

Ikintu cya 4 : Imurika ry’ibitabo

Ihuriro ni umwanya mwiza ku banditsi kumurika ibitabo byabo, bakabasha kubigurisha, kuganira n’abakunda gusoma. Bifasha abanditsi b’abanyarwanda kwinjiza no kumenyekanisha ibitabo byabo ku bantu baryitabira.

Umwanya mwiza kubashaka kugura ibitabo kubibonera ahantu hamwe, hari n’ababyanditse. Ni ugutera inkunga abanditsi ugura ibitabo byabo na we ukagira ubwenge n’ubumenyi.

Ikintu cya 5 : Ribera kuri Centre Culturel Francophone du Rwanda

Muri Centre Culturel Francophone du Rwanda (mu Rugando) niho habera iryo huriro, rikamara iminsi igera kuri itatu cyangwa ine. Haba hateguwe n’ibindi bikorwa ndangamuco byo kwidagadura biherekeza iri huriro.

Kuryitabira aba ari ubuntu.

Umunsi wa nyuma, wagenewe abana, ni umuwanya wo gufasha abana gukurana umuco wo gusoma no kwandika.

Wakurikira imbuga nkoranyambaga zabo (Instagram, Facebook, Twitter ) ukabasha kumenya gahunda.